RIP Eric! Umunyeshuri wigaga mu mwaka wa 5 w'ayisumbuye yapfiriye mu ntebe ye yiri asanzwe yicaramo ubwo yari mu ishuri yiga, avuye gukosora ku kibaho - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunyeshuri witwa Nduwayezu Eric wigaga mu mwaka wa 5 w'ayisumbuye, muri G.S Bugumira, Umurenge wa Nkombo, Akarere ka Rusizi, ku wa Gatatu tariki 24 Mutarama 2024 mu ma saa munani z'amanywa, ubwo yari mu ishuri yiga, avuye gukosora ku kibaho, yageze mu mwanya we yicaramo aragagara, bagenzi be n'ubuyobozi bw'ishuri bamujyana kwa muganga, bamugejejeyo basanga yapfuye.

Sibomana Darius wigisha kuri iri shuri, yabwiye Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru ko uyu musore w'imyaka 19, wari umuyobozi w'abandi bana bigana 'Chef de classe', ababyeyi be bavuga ko nta ndwara izwi yari asanganywe, nabo ku ishuri ntayo bari bazi, uretse ibicurane bidakanganye yari afite.



Source : https://yegob.rw/rip-eric-umunyeshuri-wigaga-mu-mwaka-wa-5-wayisumbuye-yapfiriye-mu-ntebe-ye-yiri-asanzwe-yicaramo-ubwo-yari-mu-ishuri-yiga-avuye-gukosora-ku-kibaho/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)