Mu mujinya mwinshi M23 yavuze ko igiye gukora akantu nyuma y'uko FARDC iyiciye abaturage #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umutwe wa M23, wavuze ko ubwicanyi bukorwa na FARDC ifatanyije na FDLR, abacanshuro ndetse n'abasirikare b'u Burundi, bukomeje gufata intera, kuko nyuma y'uko ngo abo bahanganye babonye ko badashoboye urugamba, bahindukiye bakajya kwica abasivile.

Mu itangazo ryagiye hanze kuri uyu wa Kane tariki 25 Mutarama 2024, rivuga iby'iki gitero, M23 yagize iti 'Bimaze kugaragara ko ubutegetsi bwa Kinshasa bwamaze kunanirwa ku rugamba, bukaba bwarananiwe guhangana n'abarwanyi ba M23, none abarwanyi babwo bahinduye umuvuno batangira kwica abasivile.'

Uyu mutwe wavuze ko ubwo iki gitero cy'imbunda ziremereye cyari kimaze kuba, wasanze imirambo y'abana, abagore n'abagabo iri ku mabaraza y'inzu zabo, ndetse ibikorwa remezo byinshi byasenyutse, birimo insengero n'amashuri ndetse n'inzu z'abaturage.

Wavuze ko uretse abantu 20 bahaburiye ubuzima, hanakomeretse abandi 17, mu gihe abavanywe mu byabo n'iki gitero, ari benshi.

Iri tangazo rikigara riti 'M23 kandi ifite inshingano n'umurongo wo kurinda abasivile kandi ntizihanganira ibi byaha bikomeje kwisubiramo.'

Umuvugizi wa M23, Lt Col Willy Ngoma yavuze ko uyu mutwe ugiye gushakisha imbunda yakoreshejwe muri iki gitero, kugira ngo uyifate.

Aganira na Bwiza TV, Lt Col Willy Ngoma yagize ati 'Turayifata mu ntoki zacu kugira ngo itongera kwica abana bacu n'ababyeyi bacu ngo tubabone bapfa.'

Lt Col Willy Ngoma yakomeje avuga ko Leta ya Kinshasa ikomeje kurenga ku byemezo byagiye bifatwa, kandi uyu mutwe wa M23 wo utarahwemye kubyubahiriza.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/article/Mu-mujinya-mwinshi-M23-yavuze-ko-igiye-gukora-akantu-nyuma-y-uko-FARDC-iyiciye-abaturage

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)