Ibifite agaciro gakabakaba 4.000.000Frw byatikiriye mu iturika rya Gaze #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi mpanuka yabaye kuri uyu wa Gatatu tairki 17 Mutarama 2024, mu Mudugudu w'Amajyambere mu Kagari Musezero mu Murenge wa Gisozi.
Iyi gaze yaturikiye mu nzu yari ituwemo n'umuturage, yahise ishya igakongoka, ibyarimo byose bigashya.

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface, yavuze ko iyi Gaze yaturitse ubwo bari bayitetseho, ndetse ko Polisi ifatanyije n'abaturage batabaye ubwo inzu yari itarashya yose.

Iyi nzu yahiriyemo ibikoresho birimo Telefone, Televiziyo yo mu bwoko bwa Flat, matola ebyiri, ivalisi y'imyenda yuzuye, intebe imwe, n'amafaranga ibihumbi 50Frw.

Ibi bikoresho byahiriye mu nzu kubera iturika ry'iyi gaze, byose bifite agaciro ka 3 800 000 Frw.

ACP Rutikanga avuga ko inzu yahiye nta bwishingizi yari ifite bw'inkongi, ku buryo nyuma y'impanuka sosiyete y'ubwishingizi yamwishyura ibyangiritse.

ACP Rutikanga agira inama abantu zo kujya bitwararika igihe batetse, ndetse mbere yo guteka kuri Gaze bakabanza bakagenzura niba ifunze neza kugira ngo birinde ibyago byo kuba yabaturikana.



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/article/Ibifite-agaciro-gakabakaba-4-000-000Frw-byatikiriye-mu-iturika-rya-Gaze

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)