Uyu mugabo wavuze mu rurimi rw'Igifaransa, yavuze ko asanzwe ari inshuti ya The Ben, biri mu byatumye ava muri Congo akaza kwitabira ubukwe bwe bwabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Ukuboza 2023 muri Kigali Convention Center.
Yatanze impano ye mu ba nyuma ari kumwe n'umusore wari umucungiye umutekano. Prophet Joshua yageze mu Rwanda kuva ku wa kane w'iki Cyumweru.
Uyu mugabo yabanje kwifashisha Noopja washinze Country Records, ashyira mu Kinyarwanda ibyo yavugaga mu rurimi rw'Igifaransa.
Muri rusange, ijambo rye ryikije cyane ku rugendo rwe na The Ben, kandi avuga ko muri Congo, iyo bishimiye umuntu babigaragaraza bamunyanyagizaho amafaranga.
Uyu mugabo yasabye ko hacurangwa indirimbo ya Fally Ipupa, ubundi atangira igikorwa cyo kunyanyagiza amafaranga kuri The Ben arenga Miliyoni 1.5 Frw, asoje The Ben yamushimiye. Pamella yanyuzagamo agafata ku mafaranga akayashyira kuri The Ben.
Nyuma y'iki gikorwa, Isimbi Alliance wamamaye nka Amb.Alliah Cool yasabye umwanya maze nawe yifashishije isakosi ye yari yitwajemo arenga Miliyoni 1.5 Frw anyanyagiza kuri The Ben arenga ibihumbi 600 Frw nk'uko yabibwiye InyaRwanda.
Alliah Cool asoje iki gikorwa, yasuhuje The Ben amushimira ku bw'intambwe yateye. Mu ijwi rya Jimmy wabaye 'Parrain' wa The Ben, yanavuze ko Alliah Cool yahaye The Ben inka.
Alliah asanzwe uri mu bagore bafite amazu meza muri Kigali, afite ishyo ry'inka aho akamisha arenga Litro 150 ku munsi. Yatangiye afite inka eshatu yoreraga ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali, none ubu ageze ku ifamu y'inka zirenga mirongo.
Muri rusange, The Ben yahawe inka umunani; zirimo inka ine yahawe n'imiryango yombi, Umutunzi witwa Eugene wo muri Nyagatare wamuhaye inka imwe, Godfather uzwi kuri Twitter wamuhaye inyana ebyiri ndetse n'inka yahawe na Alliah Cool. Â

The Ben ku munsi udasanzwe mu buzima bwe

Prophet yavuze ko yishimiye intambwe yatewe na The Ben na Pamella

Umuraperi Green-P usanzwe abarizwa i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu yitabiriye ubukwe bw'umuvandimwe we The Ben 
Umuraperi M-Izzle ari kumwe na Olvis mu itsinda rya Active

Propher Joshua yari yicaranye na Anitha Pendo mbere y'uko ajya gushimira The Ben    
Alliah Cool yavuze ko yahaye The Ben arenga ibihumbi 600 Frw mu bukwe bwe mu rwego rwo kwishimira intambwe yateye 
Abashinzwe umutekano wa The Ben bazanaga udufuka duto n'ibitambaro bagiye bashyiramo aya mafaranga  
Jimmy wabaye Parrain wa The Ben [Uri iburyo] yatangaje ko Alliah Cool yahaye inka The Ben
  Umubyeyi wa The Ben [Uri hagati] ari kumwe n'umubyeyi wa Pamella [Uri iburyo] mu bukwe bw'abana babo 
Umuhanzi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi yitabiriye ubu bukwe afite ishimwe ku mutima nyuma y'uko amatike yari yashize mu gitaramo azakora kuri uyu wa Mbere
 Muyoboke Alex ari kumwe n'umuhungu we bitabiriye ubukwe bw'umuhanzi yabereye umujyanama
  The Ben yakozwe ku mutima n'impano yahawe n'umusore ufite ubumuga 
Umuhanzi Niyo Bosco ari kumwe na Leandre Niyomugabo wabaye umunyamakuru wa Radio10/Tv10 
Producer Bob wagiye agira uruhare ku ndirimbo nyinshi za The Ben 
Danny Vumbi aherutse gushyira hanze album ye ya kane yari kumwe n'umugore we muri ubu bukwe Â
KANDA HANO UREBE JOSHUA NA ALLIAH COOL BANYANYAGIZA AMAFARANGA KURI THE BEN
Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze ubukwe bwa The Ben na Pamella