
Igitaramo cy'urwenya gihuza benshi biganjemo urubyiruko cyahuje bamwe bafite amazina akomeye mu Rwanda barimo na Titi Brown wakunzwe nk'umubyinnyi ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 16 Ugushyingo 2014 ahazwi nka Camp Kigali.
Nyuma y'uko Umunyarwenya Fally Merci asabye abitabiriye iki gitaramo kugora icyo bafasha uyu musore,abitabiriye biganjemo abafana ba Titi batangiye kuzana amafaranga imbere kugeza ubwo bakoze ikirundo cyanyo mu gushyigikira uyu mubyinnyi uri mu bihe byo kwiyubaka bundi bushya.
Kuwa Gatanu Tariki 10 Ugushyingo 2023 Titi Brown wakunzwe kubera kubyina no mu muziki nyarwanda, yagizwe umwere n'urukiko arafungurwa nyuma y'imyaka ibiri ari muri gereza.
Titi Brown witabiriye igitaramo cy'abanyarwenya yashimiye abantu bose bamuteye inkunga bagakora ku mufuka wabo bamufasha kongera kwiyubaka nyuma yo kurekurwa akava muri gereza.
Ku wa Gatanu tariki 10 Ugushyingo 2023 , nibwo Urukiko rw'isumbuye rwa Nyarugenge rwemeje ko ikirego cy'ubushinjacyaha nta shingiro gifite. Rwemeza ko Ishimwe Thierry wamenyekanye nka Tity Brown ari umwere ku cyaha cyo gusambanya M.J.
Yashimiye buri wese wakoze ku mufuka we akamufasha amusabira umugisha
Titi Brown witabiriye Gen Z Comedy yahawe ikirundo cy'amafaranga
Igitaramo cy'abanyarwenya cyabonetsemo inkunga ishyigikira Titi Brown
Abitabiriye biganjemo urubyiruko bishimiye gufasha umubyinnyi uzwi nka Titi Brown
Umuyobozi wa Gen Z Comedy Fally Merci yasabye buri wese kugaragariza urukundo Titi