Samsung 250 yashyize igorora abakiriya bayo i... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu mpera z'umwaka, usanga buri wese aho aherereye mu bushobozi bwe uko bwaba bungana kose, ari gutekereza ku kintu gishya yagura yirinda gusozanya umwaka ibikoresho cyangwa imyambaro bishaje.

Ni muri urwo rwego, Samsung 250 yazirikanye abifuza kurya iminsi mikuru neza bakeye ku mutima, aho batuye, no ku bikoresho bifashisha mu buzima bwa buri munsi byiganjemo iby'ikoranabuhanga.

Uretse gahunda ya Macye Macye, aho ugana Samsung 250 bakaguha Telephone nziza igezweho ubundi ukajya wishyura buhoro buhoro, ubu noneho banagufitiye ibikoresho byo mu rugo bigufasha gusoza umwaka neza utavunika birimo imashini zo kumesa, Gaz ziteka, Firigo, Telephone zigezweho za iPhone by'umwihariko iPhone 15 ndetse na Samsung z'ubwoko bwose zikoresha internet ya 5G, Dekoderi, Televiziyo, Laptop, Desktop n'ibindi byinshi.

Ushaka gusoza umwaka ukeye ku mutima no ku mubiri, wagana iduka ryabo riherereye mu nyubako ya KCT, ku muryango wa 18 urebana na Station  iri haruguru ya T2000 ndetse no ku Gisimenti hafi ya Equity Bank hegeranye na Mango 4G.

Reba hano amwe mu mafoto y'ibikoresho wasanga mu iduka rya Samsung 250


Samusung 250 yazirikanye abakiriya bayo muri iyi minsi mikuru



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136718/samsung-250-yashyize-igorora-abakiriya-bayo-ibafasha-gusoza-umwaka-neza-136718.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)