Manirakiza Thogene yanze imbabazi yahawe na... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi baruwa yagarutsweho mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwaburanishije ubujurire nyuma y'uko Manirakiza Theogene atanyuzwe n'imikirize y'urubanza rwaciwe n'urukiko rw'ibanze rwa Kicukiro.

 

 

 

 

Mu ibaruwa yo ku wa 10 Ugushyingo yasomwe mu rukiko, Nzizera avugamo ko "Nyuma y'ikiganiro nagiranye na Manirakiza Theogene akoresheje Telefone ya Gereza ya Nyarugenge ndetse hamwe n'intumwa yantumyeho mu bihe bitandukanye; mbandikiye mbamenyesha ko namaze kumubabarira ku giti cyanjye nkaba ntacyo nkimukurikiranyeho."


Manirakiza yagaragaje ko yavuganye na Nzizera nyuma yo kumenya ko ashaka kureka ikirego.


Yabwiye Urukiko ko nta mpamvu n'imwe ikwiye gutuma Nzizera amubabarira ku cyaha atakoze ahubwo ko yari akwiye gutanga amakuru yuzuye afasha ubutabera.

Ati "Sinkeneye ko umuntu ambabarira ku bintu ntakoze ahubwo yari akwiye kuvugisha ukuri akagaragaza ko yambeshyeye.'

 

Umunyamategeko Salim Steven yabwiye Primo Media Rwanda ko iriya baruwa yagira agaciro mu iburana ryo mu mizi kuko ubu hari kuburanwa ku ifungwa n'ifungurwa ry'agategano kandi ni Ubushinjacyaha bwasabye iri fungwa. 


Ati:'Mu rwego rw'amategeko rero imbabazi ntabwo zitegeka urukiko gufata umwanzuro. Ahubwo urega'victim' yikuye muri urwo rubanza. Kuri Manirakiza byamufasha imbere y'urukiko kuko mu mpamvu Ubushinjacyaha bwavuze ko afunguwe yabangamira iperereza. Kuba Manirakiza yanze ziriya mbabazi nabyo bifite ishingiro kuko ni ubundi buryo bw'imitekerereze. Ubundi imbabazi zitangwa n'uwakorewe icyaha. Gutanga imbabazi rimwe na rimwe zambura umuntu ububasha bwo gukurikirana urwo rubanza. 


Uwitwa ko akekwaho icyaha ashobora kuba akeka ko izo mbabazi ari nyirarureshwa. Urukiko nirwo rufata icyemezo kugirango akurikiranywe ari hanze. Wibuke ko ziriya mbabazi zitamukuraho icyaha ahubwo zimusabira gufungurwa agakurikiranwa ari hanze.


Ziriya mbabazi ntabwo zafasha mu ifungwa n'ifungurwa ry'agateganyo kuko Ubushinjacyaha nibwo bwaregeye ifungwa n'ifungurwa ry'agateganyo. Nawe wakwibaza ukuntu umuntu aguha imbabazi atazimusabye'. 


Me Salim Steven yavuze ko urukiko rudashobora kujya mu marangamutima yo kuba Manirakiza Theogene yaranditse akavuga ko atunze abana bato asaba abantu kubitaho. Iyi baruwa yari kugira agaciro iyo habaho kumvikana n'Ubushinjacyaha hakabaho 'Plea Bargaining' kuko Ubushinjacyaha buri kurega mu nyungu za rubanda bivuze ko icyaha cyakorewe sosiyete kitakorewe umuntu. 


Kuba Manirakiza yaravuganye kuri telefone na Nzizera noneho Manirakiza yagera imbere y'urukiko akavuga ko atemera ziriya mbabazi urumva byose ni ugutegereza umwanzuro w'urukiko.

 

 

Uko urubanza rwagenze

 Manirakiza Theogene yasabye Nzizera Aimable kwandika avuga ko yamubeshyeye aho kumusabira imbabazi ku cyaha atakoze


Urubanza rwatangiye saa tatu za mu gitondo rubera ku rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge.


 Manirakiza Theogene akurikiranyweho icyaha cyo gukangisha gusebanya bivugwa ko yakoreye Nzizera Aimable aho ngo mu bihe bitandukanye yakundaga kumusaba amafaranga ngo adatangaza inkuru zimusebya cyangwa zimutesha agaciro nk'uko Ubushinjacyaha bubigaragaza.


Ubwo yatabwaga muri yombi ku itariki 11 Ukwakira 2023 yafatiwe mu biro bya Nzizera amaze guhabwa ibihumbi 500 Frw ariko Manirakiza agaragaza ko  yari avanse ishingiye ku masezerano bari bafitanye nubwo Ubushinjacyaha bubihakana.

 

Urukiko rw'Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko akurikiranwa afunzwe kuko hari impamvu zikomeye zituma akekwaho icyaha cyo gukangisha gusebanya.

Manirakiza yahise ajurira. Kuri uyu wa Mbere tariki 13 Ugushyingo, yabwiye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ko hari inenge abona mu mikirize y'urubanza rwa mbere. Iya mbere ishingiye ku byo umucamanza yashingiyeho agaragaza ko hari impamvu zikomeye zituma akekwaho icyaha.


Yagaragaje ko bimwe mu byari byashingiweho ari ubuhamya bw'abatangabuhamya kandi nabo batari abiboneye akora ibikorwa bigize ibyaha ahubwo ari abo Nzizera ubwe yagiye abibwira.


Yagaragaje ko muri izo mvugo z'abatangabuhamya harimo kuvuguruzanya.

Yagaragaje ko nta gitutu yigeze ashyira kuri Nzizera ngo bakorane amasezerano kuko ari na we witeguriye ibigomba gushyirwamo agategeka umukozi we kuyategura.


Umunyamategeko Ibambe Jean Paul wunganira Manirakiza yagaragaje ko Urukiko rw'Ibanze rwa Kicukiro rwirengagije ko rwashoboraga kugira ibyo rumutegeka agomba kubahirizwa cyane ko yari yatanze ingwate y'umutungo ufite agaciro k'asaga miliyoni 53 Frw.


Ku rundi ruhande Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Manirakiza yagiye asaba amafaranga Nzizera ngo atamukoraho inkuru zimusebya cyangwa zimutesha agaciro.

Uhagarariye Ubushinjacyaha yagaragaje ko ayo masezerano yakozwe kubera ko Manirakiza yari amaze kumukangisha inkuru yari amaze kumwoherereza ko agiye gusohora.


Ati "Yemeye ko bagirana amasezerano n'igihe cyo kuyashyira mu bikorwa kitari cyagera."


Bugaragaza ko ubutumwa Manirakiza na Nzizera bahererekanyaga mu bihe bitandukanye bwerekana ko uyu munyamakuru yamukangishaga kumukoraho inkuru zimusebya.


Nzizera yandikiye Urukiko asaba ko mu bushishozi bwarwo rwategeka ko Manirakiza akurikiranwa adafunzwe kugira ngo akomeze kwita ku muryango.


Yakomeje agira ati:"Nyuma y'ikiganiro nagiranye na Manirakiza akoresheje telefoni ya Gereza ya Nyarugenge ndetse hamwe n'intumwa yantumyeho mu bihe bitandukanye, mbandikiye mbamenyesha ko namaze kumubabarira ku giti cyanjye nkaba ntacyo nkimukurikiranyeho."


"Mu bushishozi bwanyu muzasuzume niba Manirakiza Théogène yakurikiranwa adafunzwe kugira ngo abashe kwita ku muryango we nabana be muri rusange."


Umunyamategeko Ibambe Jean Paul wunganira Manirakiza yagaragaje ko iyi baruwa ari indi mpamvu yashingirwaho urukiko rugategeka ko Manirakiza akurikiranwa adafunzwe.


Yavuze ko iyo baruwa iyo iza kuboneka mbere hari byinshi byari gusobanuka ariko agaragaza ko ayo makuru yakwifashishwa.


Yasabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ko icyemezo cy'Urukiko rw'Ibanze rwa Kicukiro cyahindurwa agakurukiranwa adafunzwe.


Manirakiza yagaragaje ko yavuganye na Nzizera nyuma yo kumenya ko ashaka kureka ikirego, amusaba ko yazandika agaragaza ko yamubeshyeye.


Manirakiza yabwiye Urukiko ko nta mpamvu n'imwe ikwiye gutuma Nzizera amubabarira ku cyaha atakoze ahubwo ko yari akwiye gutanga amakuru yuzuye afasha ubutabera.


Ubushinjacyaha bwagaragaje ko kuba Nzizera yamubabarira, bitakuraho impamvu Ubushinjacyaha bwasabye ko yakurikiranwa afunzwe.

Bwagaragaje ko bukiri gukora iperereza kuri Manirakiza bityo ko ashobora kuribangamira, busaba ko akomeza gukurikiranwa afunzwe.


Urubanza ruzasomwa tariki ya 17 Ugushyingo 2023 saa munani z'amanywa ku masaha y'I Kigali.

Kugirango iriya baruwa igire agaciro yari kuba yaciye mu Ubushinjacyaha

Kugirango iyi baruwa igire agaciro Nzizera Aimble yari kwandikira Ubushinjacyaha abumenyesha ko yahagaritse gukurikirana Manirakiza Theogene. Hano rero Manirakiza Theogene yari kwemera ko yakoze icyaha bityo hakabaho ubwumvikane nk'ibizwi'Plea Bargaining'. 

Bivuze ko Manirakiza Theogene afite ukuri ko kwanga ziriya mbabazi kuko byaba byerekana ko yemera icyaha. Kuba rero yakwemera icyaha ashobora guhita akurikiranwa nk'uwakoze icyaha kuko ntabwo yaba yabyemeranyijeho n'Ubushinjacyaha hamwe na Nzizera Aimable. 

kindi kandi aramutse yemeye ziriya mbabazi yaba yishyize mu mutego wo guhamwa icyaha. Nzizera Aimable yari kwegera Ubushinjacyaha akaba aribwo yandikira aho kwandikira Urukiko kuko ibaruwa ntacyo yahindura ku busabe bw'Ubushinjacyaha bitewe nuko buhagarariye rubanda. Manirakiza Theogene yasabye ko Nzizera Aimable yandika avuga ko yabeshyeye Manirakiza aho kumusabira imbabazi z'ibyo atakoze.

 

 

 

 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136462/manirakiza-theogene-yanze-imbabazi-yahawe-na-nzizera-aimable-wamufungishije-136462.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)