Intego ni ugutsinda buri mukino - Frank utoza... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi yabitangaje mu Kiganiro n'itangazamakuru cyabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, kuri Hotel ya Sainte Famille ari naho ikipe iri kuba. Abajijwe ku ntego azaniye ikipe y'igihugu, uyu mutoza yavuze ko Amavubi ari ikipe ikeneye kwiyubaka kandi yiteguye kubikora.

Yagize ati"Urebye ku rutonde rwa FIFA aho Amavubi aherereye, ubona ko ari ikipe ikeneye iterambere. Ntabwo nzi umutoza Amavubi yari afite mbere, ariko imyaka 20 ishize u Rwanda ruvuye mu gikombe cya Afurika, ubona ko ibihe byahindutse. Ubu igikenewe ni ugukorera hamwe tureba ko twatsinda buri mukino".

Torsten Spittler kandi yakomeje avuga ko mbere y'uko afata akazi ko gutoza Amavubi yabanje kureba uko bakina, asanga bikinira 'gipira ndaguteye.'

Ati"Narebye imikino y'ikipe y'igihugu mbona abakinnyi bose bakina gipira ndaguteye nta guhererekanya. Gipira ndaguteye, ni igihe umukinnyi usanga afite umupira ariko atazi aho ari buwutange, hanyuma abakinnyi b'indi kipe bamara kumwuzura akawohereza aho ashaka.

Kandi ibi ntacyo byagufasha mu mupira w'amaguru kuri ubu, niyo mpamvu tugomba kwicara tugategura imikinire. Nafashe umwanzuro wo kuzana umugore wanjye kuko ndashaka kumara igihe hano ntabwo nje kumara ibyumweru bitatu, ariko n'ubundi igihe kizatubwira."

Umutoza w'ikipe y'igihugu yemeye ko amaze igihe ari umutoza wo mu gice cy'iterambere, ariko anavuga ko aribyo Amavubi akeneye 

Abajijwe ku byavuzwe ko hari abakinnyi bashobora kongerwamo, uyu mutoza yabihakanye avuga ko abakinnyi yahamagaye ari 30 kandi nta wundi ateganya kongeramo, ahubwo avuga ko bazakomeza gushaka izindi mpano n'abakinnyi uko iminsi izagenda yicuma.

Rwatubyaye Abdul umwe mu bakinnyi bari muri iyi kipe bamazemo igihe, yabwiye itangazamakuru ko bafite iminsi mike ariko bazayikoresha neza.

Yagize ati: "Dufite iminsi itarenga 12 kandi dufite umutoza mushya, ni ibintu bitoroshye ariko tuzagerageza, dukoreshe imbaraga zose n'iz'umutima kugira ngo ibintu bigende neza ijana ku ijana."

Rwatubyaye yakomeje avuga ko umutoza mushya bamwishimiye kandi bagomba gukomeza kumva ibyo ababwira kugira ngo bazabone umusaruro.

Rwatubyaye Abdul yemeye ko bamaze igihe batitwara neza, ariko avuga ko kuri iyi nshuro bishobora guhinduka

Tariki 15 Ugushyingo, u Rwanda ruzakira Zimbabwe kuri sitade mpuzamahanga y'akarere ka Huye, tariki 21 nabwo bakire Afurika y'Epfo kuri iyi sitade, imikino yose ikaba igamije gushaka itike y'igikombe cy'Isi cya 2026, kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mexico na Canada.

Muhire Kevin yasabye abanyarwanda kuza kubaba inyuma nabo bagakora ibishoboka 

Muhawenayo Gad ukinira Musanze FC, yatangaje ko ubwo yamenyaga ko yahamagawe mu Amavubi bwa mbere yashimye Imana 

Iradukunda Elie Tatou umukinnyi wahamagawe mu Amavubi akiri muto, yatangaje ko biteguye gushyiramo akabaraga bakitangira u Rwanda 

KANDA HANO WUMVE IMBAMUTIMA Z'ABAKINNYI B'AMAVUBI 




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136334/intego-ni-ugutsinda-buri-mukino-frank-utoza-amavubi-yavuze-ibyo-ahishiye-abanyarwanda-amaf-136334.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)