Hamenyekanye abakinnyi 2 bahamagawe mu ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi bagiriwe imbabazi kuko batari babikwiye none byaviriyemo Mugunga Yves gusezererwa - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Hamenyekanye abakinnyi 2 bahamagawe mu ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi bagiriwe imbabazi kuko batari babikwiye none byaviriyemo Mugunga Yves gusezererwa

Ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi nubwo ejo ititwaye nabi, ikomeje kugarukwaho cyane nyuma y'abakinnyi bagumishijwe mu ikipe y'igihugu hakagira abasezererwa kandi bari bashoboye.

Bamwe mu bakinnyi bahamagawe kubera bamwe mu batoza bari bafitanye ubushuti bukomeye bimwe mu biri gutuma badashimwa cyane. Abo bakinnyi harimo Nshuti Innocent guhamagarwa kwe biravugwa ko byagizwemo uruhare na Jimmy Mulisa naho Gitego Arthur azanwa na Yves Rwasamanzi.

Aba batoza bombi bari muri stafu n'ubundi y'ikipe y'igihugu dore ko ari bo batoza bungirije Frank Torsten Spittler urimo gutoza Amavubi kugeza ubu nk'umutoza mukuru nubwo ngo umukino wa mbere, ibyakozwe byose ari aba batoza babikoze kuko we ngo ntabwo arabamenya neza.

 



Source : https://yegob.rw/hamenyekanye-abakinnyi-2-bahamagawe-mu-ikipe-yigihugu-yu-rwanda-amavubi-bagiriwe-imbabazi-kuko-batari-babikwiye-none-byaviriyemo-mugunga-yves-gusezererwa/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)