Ubuyobozi bw'ikipe ya AS Kigali Women Football, bwamaze gusezerera Mamelodi Gahutu André wari uyimazemo imyaka akavagari.
Muri iyi kipe iterwa inkunga n'Umujyi wa Kigali, hamaze iminsi havugwamo ibibazo byinshi birimo ko bamwe mu bakozi ba yo bakora bacungana ku jisho buri umwe yifuza ko mugenzi we akazi ke kakangirika ngo abiryozwe.
Umwe mu bakomeje gushyirwa mu majwi kenshi, ni Gahutu André uzwi nka Membre wari umukozi ukurikirana ubuzima bw'ikipe bwa buri munsi ariko wari n'Umucungamari w'ikipe.
Amakuru twamenye, ni uko uyu musaza wari umaze imyaka 13 muri iyi kipe, yamaze kubwirwa n'ubuyobozi ko amasezerano ye nayasoza nta yandi azahabwa kuko atazaba atakiri umukozi.
Amasezerano ya Membre, amakuru avuga ko azarangira mu ntangiriro z'ukwezi gutaha k'Ukuboza uyu mwaka.
Â
Â