Abarimo Joe Biden na Michelle Obama bunamiye... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri iki cyumweru mu masaha ya nyuma ya saa sita, ni bwo humvikanye inkuru y'akababaro ivuga ko Madamu Rosalynn Carter yaguye iwe mu rugo akikijwe n'abagize umuryango we, barimo umugabo we, Perezida wa 39 wa Amerika, Jimmy Carter.

Ku wa Gatanu w'icyumweru gishize, ni bwo Rosalynn yari yatangiye kwitabwaho by'umwihariko, nyuma y'amezi hafi atandatu afashwe n'indwara yo guta umutwe. 

Yatangiye guhabwa ubuvuzi bwihariye akurikiye umugabo we kuri ubu ufite imyaka 99 y'amavuko, winjiye mu bitaro muri Gashyantare uyu mwaka.

Yari azwiho kwita ku buzima bwo mu mutwe ndetse no guharanira uburenganzira bwa muntu mu buzima we bwose. Rosalynn yunamiwe mu cyubahiro ndetse hatambutswa ubutumwa bwaturutse ku bayobozi bakomeye ku isi, abanyapolitiki banyuranye ndetse n'ibindi byamamare.

Nyuma y'urupfu rw'uyu mugore, Perezida Joe Biden na Madamu we, Jill Biden, banditse ubutumwa bukubiyemo ibyo bibukira kuri Rosalynn, bavuga ko bamwibukira ku kuba "yaragiriye igihugu akamaro n'isi muri rusange" n'ubwitange yagize mu kugaragaza byinshi mu bintu by'ibanze bikenerwa muri sosiyete.

Bagize bati: "Yaharaniye uburenganzira n'amahirwe angana ku bagore n'abakobwa; yunganira ubuzima bwo mu mutwe n'ubuzima bwiza kuri buri muntu. Yashyigikiraga kandi abantu bakunze kwirengagizwa bashinzwe kwita ku buzima bw'abantu, kandi ari bo bita ku bana bacu, abacu bageze mu za bukuru, n'abafite ubumuga."

Joe Biden n'umugore we kandi muri ubu butumwa, banagaragaje urukundo rurambye rwari ruri hagati ya Rosalynn n'umugabo we.

Bati: "Ikirenze byose, urukundo rwimbitse rwaranze Jimmy na Rosalynn Carter ni cyo gisobanuro cy'ubufatanye, kandi ubuyobozi bwabo buciye bugufi nicyo gisobanuro cyo gukunda igihugu. Yabayeho ubuzima bwe bwose mu kwizera."

Bakomoza ku bucuti bagiranye na Rosalynn akiriho, bagize bati: "Incuro nyinshi, mu myaka irenga mirongo ine dufitanye ubucuti, mu bihe bikomeye twanyuzemo, twahoraga twumva dufite ibyiringiro n'icyizere kubera Rosalynn Carter. Azahora iteka mu mitima yacu."

Visi Perezida Kamala Harris yagize ati: "Mu gihe yamaze muri White House, Rosalynn Carter yongeye gusobanura uruhare rwa Madamu wa Perezida. 

Binyuze mu buvugizi bwe buhoraho, Madamu Carter yagize uruhare mu kugaragaza ikibazo cy'ubuzima bwo mu mutwe. Mu ngendo ze mu mahanga, Madamu Carter yakoze uko ashoboye kugira ngo ateze imbere uburenganzira n'icyubahiro bya muntu.

Nyuma yo kuva muri White House, Madamu Carter yakomeje gukorera igihugu cyacu ndetse n'isi muri rusange, cyane cyane abinyujije mu kuyobora ikigo cya Carter yashinze hamwe na Perezida Jimmy Carter mu rwego rwo kongera amahoro, guteza imbere ubuzima rusange, no gushyigikira ubwisanzure na demokarasi ku isi hose. 

Madamu Carter yazamuye imibereho y'ababarirwa mu mamiliyoni, kandi ashishikariza abandi batabarika kwitangira umurimo. Umurage we uzaba urumuri mu bihe bizaza."

Madamu Michelle Obama, umugore w'uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Barack Obama, na we yunamiye Rosalynn mu butumwa yanditse kuri X, avuga ku bunararibonye basangiye mu nshingano bahuriyeho muri White House.

Yashimangiye ko Rosalynn yakoresheje neza umwanya yari arimo, avuganira abadafite kirengera ndetse yita no ku bafite ibibazo by'ubuzima bwo mu mutwe.

"Uyu munsi, njye na Barack twifatanije n'isi mu kwishimira umurage udasanzwe wa Madamu wa Perezida, umugiraneza, ndetse n'umuvugizi watanze ubuzima bwe mu kuzamura ubw'abandi. 

Ubuzima bwe buratwibutsa ko uko twaba turi kose, umurage wacu udapimirwa mu bihembo cyangwa amashimwe duhabwa, ahubwo upimirwa mu buzima turokora.'

Rosalynn washyingiranwe na Jimmy Carter mu 1946, yabaye umugore wa Perezida mu gihe umugabo we yamaze ayobora Amerika kuva mu 1977 kugeza mu 1981. Nyuma y'uko bavuye muri White House, Rosalynn n'umugabo we bashinze Carter Center, ikigo cyita ku buzima bwo mu mutwe.

Uretse kuba umwarimu muri Kaminuza ya Agnes Scott iherereye i Decatur, Jeworujiya no kwandika ibitabo bitanu, Rosalynn yahawe umudari uzwi nka 'Presidential Medal of Freedom' awuhawe na Bill Clinton muri 1999 no muri 2001.

Uyu mugore asize abana bane, abuzukuru n'abuzukuruza.

Rosalynn Carter yitabye Imana ku myaka 96

Rosalynn n'umugabo we wabaye Perezida wa Amerika Jimmy Carter 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136699/abarimo-joe-biden-na-michelle-obama-bunamiye-rosalynn-carter-uherutse-kwitaba-imana-136699.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)