Rayon Sports yahagurutse mu Rwanda yerekeza muri Libya guhatana na Al Hilal Benghazi mu ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation Cup #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri , tariki ya 12 Nzeri 2023 ahagana ku isaha ya saa Munani z'amanywa, nibwo abagize ikipe ya Rayon Sports barimo abakinnyi, abatoza ndetse n'abayobozi ba Rayon Sports bageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali i Kanombe.

Iyi kipe yagombaga guhaguruka ku isaha ya Saa Kumi z'umugoroba yaje gukerererwaho igihe kingana n'iminota 35 kuko ikirere cy'i Kigali kitari kimeze neza imvura irimo igwa, bityo indege itinda guhaguruka yerekeza muri Libye ibanje guca Addis Ababa muri Ethiopia ndetse n'i Cairo mu Misiri.

Gikundiro nk'uko bakunze kwita iyi kipe ya Rayon Sports FC igiye gukina na Al Hilal Benghazi mu mukino w'ijonjora rya kabiri ry'imikino ya CAF Confederation Cup, iyi kipe ariko igiye gukina iki kiciro nyuma yaho ikiciro cya mbere itagikinnye kuko yari yaritwaye neza mu myaka ishize bityo CAF iyishyira mu kiciro cy'amakipe atazakina ijonjora rya mbere.

Iyi kipe igiye muri Libya ifite intego yo gutsindirayo nk'uko myugariro wayo, Mitima Isaac yabitangarije itangazamakuru mbere yo guhaguruka i Kigali.

Mitima Ati 'Abakinnyi twese tumeze neza kandi turiteguye. Tuzi ikidukuye hano kikatujyana muri Libya. Ni ugushaka intsinzi ya mbere ibindi tukazisobanura ku mukino ukurikira.'

Yakomeje agira ati 'Mbere byari biteye ubwoba twumva ngo ni ikipe yo muri Libya ariko na mu gitondo twarebye amashusho yayo twasanze ari ikipe twakina. Bafitemo nka batatu [abakinnyi] beza ariko nitubafata ndumva tuzayitsinda. Kuyikuramo biroroshye.'

Umuyobozi wa delegasiyo ndetse akaba na Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, yavuze ko byose biri ku murongo ndetse igisabwa cyose kigomba gukorwa kugira ngo umukino wa mbere uzagende neza.

Ati 'Ikitujyanye gikomeye ni ukurwana urugamba. Ntabwo tugiye kurwanirira Rayon Sports gusa, ahubwo ni aba-sportifs bose ndetse n'igihugu. Kuwutsinda rero biraduha amahirwe yo kuzayikuriramo i Kigali.'

Yongeyeho ati 'Iyo ugiye ku rugamba rero ntabwo uba ugiye mu isoko. Iyo ni yo mpamvu abakinnyi biteguye, abatoza bikaba uko ndetse n'abayobozi.'

Rayon Sports yahagurukanye abakinnyi 22, izagera muri Libya mu gitondo cyo ku wa Gatatu, tariki ya 13 Nzeri, ikore imyitozo ku wa Kane mbere yo gukina umukino wo ku wa Gatanu saa Mbili z'ijoro.

The post Rayon Sports yahagurutse mu Rwanda yerekeza muri Libya guhatana na Al Hilal Benghazi mu ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation Cup appeared first on RUSHYASHYA.Source : https://rushyashya.net/rayon-sports-yahagurutse-mu-rwanda-yerekeza-muri-libya-guhatana-na-al-hilal-benghazi-mu-ijonjora-rya-kabiri-rya-caf-confederation-cup/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=rayon-sports-yahagurutse-mu-rwanda-yerekeza-muri-libya-guhatana-na-al-hilal-benghazi-mu-ijonjora-rya-kabiri-rya-caf-confederation-cup

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)