Rayon Sports, Al Hilal ndetse n'abakomiseri ba CAF bemeje ko umukino ubanza uzahuza amakipe yombi uzaba tariki ya 24 Nzeri n'aho uwo kwishyura ukaba tariki ya 30 Nzeri.
Rayon Sports yagombaga gukina umukino ubanza w'ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation Cup na Al Hilal Benghazi yo muri Libya ejo ku wa Gatanu tariki ya 15 Nzeri 2023 ndetse umukino ukabera muri Libya.
Nubwo Rayon Sports yageze muri Libya, umukino waje gukurwaho kubera ikibazo cy'ibiza byatewe n'umuyaga wiswe "Daniella" waturutse mu Nyanja ya Mediterrane, ubu abarenga ibihumbi 6 bamaze kuhasiga ubuzima.
CAF yasabye amakipe yombi kwicara agatekereza aho uyu umukino uzabera maze yumvikana ko imikino yose izabera i Kigali.
Yari yifuje ko umukino ubanza waba tariki ya 30 Nzeri n'aho uwo kwishyura ukaba tariki ya 7 Ukwakira ariko CAF irabyanga ivuga ko tariki ya 5 Ukwakira 2023 igomba kuba yamenye amakipe yose azakina amatsinda.
Uyu munsi ubuyobozi bwa Rayon Sports, ubuyobozi bwa Al Hilal Benghazi ndetse komisieri w'uyu mukino ubanza n'abasifuzi bari kuzawusifura bakoze inama maze bemeza ko umukino ubanza uzaba tariki ya 24 Nzeri n'aho uwo kwishyura ukazaba tariki ya 30 Nzeri 2023, imikino yose ikazabera kuri Kigali Pelé Stadium.