Imvugo ikakaye ya Aptre Masasu ku bahanzi... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku ya 10 Nzeri 2023,umuhanzi Christian Irimbere yakoze igitaramo kitazibagirana mu mateka ye n'abitabiriye.

Ubwo Apotle Masasu yabwirizaga, yagarutse ku cyuho kiri mu gushyigikira umurimo w'Imana,anenga abizera batakaza ibyabo bafasha abahanzi  avuga ko bakwirakwiza ibyaha, aho gufasha abahanzi bafite ibihangano byazamura umurimo.

Ni igiterane cyabereye kuri Christian Life Assembly  'CLA' i Nyarutarama,cyitabirwa n'ingeri z'abantu batandukanye,Umushumba wa Evangerical Restauration Church ,Apotle Masasu Joshua yihaniza abantu kurangazwa n'ibidafite umumaro.

Ku nsanganyamatsiko igira iti 'Imbaraga zo kuramya mu mwuka no mu kuri' yasabye abizera kuyoborwa na mwuka wera n'igihe bagira amahitamo.

Apotle   Masasu yifashishije ijambo ry'Imana riri muri 1 Samweli 16: 14-18. Yavuze ko abantu babayeho badafite mwuka w'Imana kuko babaho bamupfobya,bikabatera kubaho badashobora gukiranuka'.

Yanenze abahanzi baririmba indirimbo z'Isi, avuga ko  bagaragazwa n'imyambarire iteye isoni irimo kugaragaza amatako n'indi mico ibakururira kwisanga mu busambanyi,nyamara bagakurikirwa na benshi bakanashyigikirwa mu gihe abiyubaha bifuza kuririmbira Imana bicwa n'inzara cyangwa bakabura ubushobozi bwo kugeza kure ibihangano byabo.

Yakomeje anenga abarokore kuko yatangaje ko abashyigikira abahanzi babo bakiri bake ahubwo bagashyigikira ibizira k'Uwiteka.

Ati 'Ubu iyaba Christian Irimbere yarapfumuye amatwi, umusatsi yarawugize nk'amahurungure y'ihene , avuga ko ari umutinganyi ubu hano haba huzuye". 

Yakomeje agira ati "Abenshi murava hano muririmba haleluya mwagera hanze mukajya muri ndombolo. Murafasha inzererezi zirirwa mu mihanda, zisambana n'abakobwa,mugatererana abazima.Murafasha amabandi. Ariko igihe kirageze ngo muhinduke mwite ku bifite umumaro.''

Ibi kandi yabihuje n'ubuhamya bwe,ubwo yavugaga uko yatangiye ashinga iri torero,bamuca intege bamubwira ko atazabona abayoboke kuko benshi bakunda ibidafite umumaro ariko agakomeza kwihangana Imana ikaryagura.

Yagize ati 'Baransekaga ngo sinzabona abayoboke,ndihangana nshobozwa n'imana,none ubu turi umubare utubutse ukorera Imana'.

Yakomeje avuga ko abakristo  byumwihariko bakwiriye kureka indirimbo z'Isi burundu bakumva iz'agakiza zibegereza ijuru.

Yitanzeho urugero agaragaza ukuntu yabaye mu by'Isi nyuma akaza kubivamo, yerekana ukuntu yabaye umubyinnyi kabuhariwe w'injyana zirimo Rock & Roll, Rumba n'izindi, akanatwara ibihembo ariko yajya gutera iby'Isi umugongo akabivamo abivuyemo.

Apôtre Masasu yagaragaje ko ababazwa n'ukuntu abahanzi batunzwe no kwerekana ikimero babayeho neza mu gihe abaririmbira Imana bicira isazi mu jisho.

Ati 'Kubona Lopez umunyamerikakazi washese amatako abona amafaranga , naho abahanzi baririmbira Imana bakayabura?'.Yasabye abarokore kwisubiraho bakita ku bifite umumaro bizaramba.

Apotle Masasu yasabye buri wese kwitanga uko ashoboye Christian agashyigikirwa . Ku ikubitiro hari uwahise yitanga Amadorali 500 n'abandi bakomeza kwitanga.


 Yasabiye umugisha Christian Irimbere,amwifuriza kwaguka mu buhanzi bwe


Yakomeje gusaba abizera gushyigikira abahanzi bafite umumaro


Apotle Masasu yavuze ko yakundaga iraha cyane,nyamara akaza guhinduka agakorera Imana kandi bikagira umumaro


Abitabiriye iki gitaramo banyuzwe n'indirimbo ziryoheye amatwi ndetse n'ijambo ry'Imana 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134249/imvugo-ikakaye-ya-apotre-masasu-ku-bahanzi-baririmba-indirimo-zisi-ishobora-gukurura-impak-134249.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)