Eric Ten Hag: Nasanze ijagaraye, naje muri Ma... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubwo yageraga muri Manchester United, Eric Ten Hag byabaye ngombwa ko ahitamo gutandukana na rutahizamu Cristiano Ronaldo kubera ko yiyumvaga nk'uri hejuru y'ikipe.

Kuri uyu wa Gatanu, ubwo Eric Ten Hag yaganiraga na The Guardian, yavuze ko yaje aje guca akavuyo yasanze muri Manchester United.

Ibi yabivuze ubwo yari abajijwe ku mwuka mubi uri hagati ye na Jadon Sancho.

Eric Ten Hag yagize ati "Ubwo nageraga muri Manchester United nasanze ijagaraye. Hari bamwe mu bakinnyi biyumvaga nk'ibigirwamana. 

Kuba narafatiye ibihano Jadon Sancho nta kibazo gikomeye kirimo. Manchester United turi ikipe kandi tugomba gukora nk'ikipe. Nta mukinnyi ugomba kumva ko yaba hejuru y'ikipe".

Ubwo Manchester United yatsindwaga na Arsenal ibitego bitatu kuri kimwe, Jadon Sancho yagaragaye atongana na Eric Ten Hag. 

Kuva ubwo umwuka mubi watangiye gututumba hagati ya Jadon Sancho na Eric Ten Hag, ibinyamakuru bitandukanye byandika ko ashobora kuzava muri iyi kipe.

Jadon Sancho waje muri Manchester United avuye muri Brussia Dortmund, ntabwo azakina umukino w'umunsi wa gatanu wa English Premier League, ikipe ya Manchester United izahuramo na Brighton and Hove Alibions.

Kutazakina uyu mukino, si ikibazo cy'imvune cyangwa ubundi burwayi. Nyuma yo kubahuka umutoza akamutera amagambo, byatumye ahanishwa kutazakina umukino wa Brighton and Hove Alibions.

Eric Ten Hag ntabwo ari umutoza uvugirwamo. Ibi yabigaragaje ubwo yahitagamo gutandukana na Cristiano Ronaldo mu kwezi kwa Mbere. Ni nyuma y'uko Cristiano Ronaldo atari akishimira bimwe mu byemezo umutoza yafataga.

Ubwo Eric Ten Hag yajyaga gufata Manchester United, byabaye ngombwa ko ibanza gutandukana na Paul Pogba ukina mu kibuga hagati. Ni nyuma y'uko abatoza bamutoje bashinja Pogba ko akunda kugandisha bagenzi be.

Eric Ten Hag yageze muri Manchester United asimbuye Ole Gunnar Solskjaer. Mu mwaka we wa mbere, yafashije Manchester United gusoreza ku mwanya wa Gatatu muri English Premier League.

Muri uyu mwaka w'imikino, Manchester United mu mikino ine imaze gukina muri English Premier League, imaze gutsinda ibiri, itsindwa Indi ibiri.


Jadon Sancho wagaragaye atuka umutoza we Eric Ten Hag, ntabwo azakina umukino wa Brighton and Hove Alibions


Eric Ten Hag ni umugabo uhagarara ku ijambo rye. Bimwe mu byemezo yafashe harimo no gutandukana na Cristiano Ronaldo
Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134454/eric-ten-hag-nasanze-ijagaraye-naje-muri-manchester-united-ngo-nyishire-ku-murongo-134454.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)