Burna Boy ntarimo! Davido, Tay C, Melodie, Ki... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibirori byo gutanga ibihembo bya Trace biteganyijwe ku wa 21 Ukwakira 2023, bizaza bikurikiye iserukiramuco rizaba rimaze minsi ibiri ribera mu Rwanda.

Mu byiciro 22 by'abahatanye muri ibi bihembo baturuka mu bihugu 30, harimo icyiciro cy'abahanzi bo mu Rwanda bahatanye harimo Bruce Melodie, Kenny Sol, Ariel Wayz, Bwiza na Chriss Eazy.

Urutonde rw'abahanzi bazaririmba muri ibi bihembo ni: Davido (Nigeria), Asake (Nigeria), Bamby (French Guiana), Benjamin Dube (South Africa), Black Sherif (Ghana), Blxckie (South Africa), Bruce Melodie (Rwanda), Bwiza (Rwanda), Didi B (Ivory Coast), Dystinct (Morocco), Janet Otieno (Kenya), Josey (Ivory Coast), Kalash (Martinique), KizzDaniel (Nigeria);

Lisandro Cuxi (Cape Verde), Locko (Cameroon), Mikl (Reunion), Perola (Angola), Plutonio (Mozambique), Princess Lover (Martinique), Ronisia (France), Rutshelle Guillaume (Haïti), Soraia Ramos (Cape Verde), Tayc (France), Terell Elymoor (Mayotte) ndetse na Viviane Chidid wo muri Senegal).

Trace Africa yavuze ko abandi bahanzi bazaririmba muri ibi bihembo bazatangazwa mu minsi iri imbere. Ni mu gihe hamaze iminsi hacicikana amakuru avuga ko umunya-Nigeria Burna Boy nawe ashobora kuririmba muri ibi bihembo.

Biteganyijwe ko ibirori byo gutanga ibi bihembo bizitabirwa n'ababarirwa hagati ya 7000 na 10, 000 barimo ibyamamare ku migabane itandukanye yose ku isi.

Umuyobozi Ushinzwe imenyekanishabikorwa akaba n'umuyobozi wa Trace Awards & Fesival, Valerie Gilles-Alexia, aherutse kubwira itangazamakuru ko bahisemo gutangira ibi bihembo mu Rwanda kugirango berekane uburyo Afurika ifite ibikorwa byinshi byo kwishimira, ndetse no kugaragaza' ibikorwaremezo birimo nka BK Arena, Camp Kigali n'ahandi hashobora kwakira inama mpuzamahanga. Ati "Ni byiza gukorana namwe.'

Yavuze ko u Rwanda rufite umurongo mwiza wo guteza imbere ubukerarugendo, kandi nka Trace Africa bamaze igihe kinini bateza imbere cyane umuziki.

Valerie yavuze ko kimwe mu byatumye abahanzi bo mu Rwanda bahabwa icyiciro cy'abo 'ni uko u Rwanda ari rwo rwakiriye'.

Yumvikanishije ko inyungu ya mbere abahanzi b'i Kigali bazakuramo muri ibi bihembo ari uko Trace Africa izabafasha kugaragara ku ruhando Mpuzamahanga.

Ati "Twashakaga gufasha abahanzi bo mu Rwanda kugaragara ku ruhando Mpuzamahanga. Twatekereje ko gushyiraho icyiciro cyihariye byaba ari byiza."

Yavuze ko bazanakora ibishoboka byose abahanzi bo mu Rwanda bagakorana indirimbo n'abahanzi bo mu bindi bihugu byo mu mahanga bahatanye muri ibi bihembo. Ati "Ntabwo ari icyiciro gusa bashyizwemo, ahubwo bizarenga ibyo."

Valerie yavuze ko bafite icyizere cy'uko ibi bihembo bizongera gutangirwa mu Rwanda umwaka utaha.

Uyu mugore umaze imyaka 16 akorana n'iyi Televiziyo yavuze ko yishimiye kuba ari mu Rwanda, kandi yanyuzwe n'uburyo 'bwiza nakiriwemo'.

Yabwiye abahanzi bo mu Rwanda ko bari gukora neza, kandi ko amaze igihe yitegereza indirimbo z'abo ku buryo bigaragara ko ziri ku rwego mpuzamahanga.

Valerie yasabye aba bahanzi gukorana indirimbo n'abandi kuko ari byo bizafasha kwisanga ku mbuga zitandukanye za Trace Africa. Ati "Bakeneye gufata akazi kabo nk'umwuga w'ubushabitsi."

Ariella Kageruka ukuriye Ishami ry'Ubukerarugendo no kubungabunga Pariki z'Igihugu mu Ikigo cy'Igihugu cy'Iterambere (RDB), ku wa Gatanu tariki 25 Kanama 2023, yabwiye itangazamakuru ko kuba irushanwa rya Trace Awards rigiye kubera mu Rwanda ku nshuro ya mbere ari amahirwe akomeye ku gihugu, ku banyarwanda ndetse no ku bahanzi.

Yavuze ko ibi bihembo ari urubuga rwiza ku bahanzi kugirango bamenyekanishe ibihangano byabo. Avuga ko amahirwe ari muri ibi bihembo atazagera ku banyarwanda gusa kuko bizagera no ku batuye Afurika yose.

Ati "Ni amahirwe ku banyafurika bose. Akaba ari amahirwe rero kuba igikorwa kije mu Rwanda, amahirwe y'ubukerarugendo ariko n'amahirwe yo kuba twakoresha uru rubuga kugirango tumenyekanishe igihugu cyacu."

Uyu muyobozi yavuze ko ibi bihembo ari umwanya mwiza wo kumenyakanisha u Rwanda, kandi bizaba urubuga rwiza ku bahanzi, abikorera ndetse n'abandi.

Kageruka yavuze ko kuba Trace Awards&Festival igiye kubera mu Rwanda kandi bihuye n'intumbero y'Igihugu mu kwakira ibikorwa by'imyidagaduro, imurikagurisha n'ibindi.

Ati "Kuba Trace yarahisemo u Rwanda ntabwo nkeka (ko) byikoze, habayeho kureba intambwe tumaze gutera nk'Igihugu mu guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku nama, ndetse no ku bikorwa by'imyidagaduro..." 


Davido agiye gutaramira i Kigali ku nshuro ye ya kabiri nyuma yo gutanga ibyishimo mu iserukiramuco "Giants of Africa"

Kizz Daniel wamamaye mu ndirimbo "Buga" yakoranye na Tekno yaherukaga i Kigali mu iserukiramuco "ATHF" ryabereye muri Canal Olympia muri Nzeri 2022 Â 

Ni ubwa mbere Asake wamamaye mu ndirimbo zirimo "Sungba" agiye gutaramira i Kigali nyuma y'igihe bigeragezwa 

Bruce Melodie ategerejwe kuririmba mu birori byo gutanga ibihembo bya 'Trace Awards 2023"

Burna Boy ntari ku rutonde rwatangajwe mu bazaririmba muri Trace Awards nyuma y'igihe bivugwa
Ariella Kageruka ukuriye Ishami ry'Ubukerarugendo no kubungabunga Pariki z'Igihugu mu Ikigo cy'Igihugu cy'Iterambere (RDB), avuga ko hari inyugu nyinshi ku Rwanda n'abahanzi kwakira itangwa ry'ibi bihembo
 Â 

Umunyamuziki w'indirimbo zihimbaza Imana, Benjamin Dube umaze igihe kini afasha abantu kwegerana n'Imana ategerejwe i Kigali 

Umuhanzikazi Bwiza uherutse kuririmba mu birori byo Kwita Izina ategerejwe muri Trace Awards 

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'UNAVAILABLE' YA DAVIDO NA MUSA KEYS

">

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'LOVE ME' YA TAYC

">

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'BANDANA' ASAKE YAKORANYE NA FIREBOY
">


REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'COUGH' YA KIZZ DANIEL

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134038/burna-boy-ntarimo-davido-tay-c-melodie-kizz-daniel-asake-mu-barenga-25-bagiye-gutaramira-i-134038.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)