Umuhanzikazi Spice Diana yatangaje ko yamaze gusezera mu ihuriro ry'abahanzi muri Uganda akaba yari asanzwe ari Visi-Perezida w'iri huriro.
Mu kiganiro na Spark TV, Spice Diana yahishuye ko yamaze gutandukana n'iri huriro riyobowe na Eddy Kenzo avuga abona nta kerekezo cy'iri huriro.
Spice Diana yagize ati 'Navuye mu ihuriro ntabwo nkiri umuyoboke waryo. Byashoboka ko abantu bakiri muri ririya shyirahamwe bakora cyane bagatera imbere, ariko njyewe nta nyungu nabonaga nari ndifitemo.'