Rayon Sports yitegura gukina na Police ya Kenya kuri Rayon Day yanganyije na Gorilla FC 1-1 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikipe ya Rayon Sports ikomeje kwitegura gukina umukino wayo wa kabiri mpuzamahanga yaraye inganyije na Gorilla FC igitego kimwe kuri kimwe mu mukino wa gishuti.

Uyu mukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium watangiye ku isaha ya saa kumi n'ebyiri z'umugoroba urangira amakipe yombi aguye miswi y'igitego kimwe.

Muri uyu mukino abatoza bombi b'aya makipe bakoresheje hafi abakinnyi bayo bose kugirango barusheho kumenya ibyo bakosora ndetse no kubongerera dore ko shampiyona y'u Rwanda ibira iminsi 16 ngo itangire ikinwe.

Igice cya mbere cy'uyu mukino waranzwe gukinirwa hagati mu kibuga cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa.

Ubwo umukino wari ugeze ku munota wa 76′, nibwo Gikundiro yabonye igitego cyayo cyafunguye amazamu, ni igitego cyitsinzwe n'umunyezamu wa Gorilla FC Matumele Mozombo.

Ku munota wa 80 nibwo habonetse Penaliti ya Gorilla FC, ni nyuma y'ikosa ryakozwe na Ndekwe Felix wa Rayon Sports wagushije rutahizamu wa Gorilla FC mu rubuga rw'amahina.

Hahise haterwa iyo Penaliti yatewe neza na Johnson Adeaga Adeshola abona igitego cyo kwishyura bityo umukino unarangira amakipe yombi anganyije igitego kimwe kuri kimwe.

Uyu mukino ukirangira byagaragaye ko bamwe mu bakunzi ba Rayon Sports ndetse n'abandi bakurikirana ibya Ruhago batishimiye imikinire ya Rayon Sports dore ko wari umukino wa kabiri banganyije nyuma y'uwa Vitalo'o banganyije 2-2.

Rayon Sports iritegura gukina na Police Kenya kuwa gatandatu w'iki cyumweru, ni mu mukino uzahuzwa n'umuhango w'ibirori byayo bise Rayon Day.

Rayon Day ni umunsi herekanwa ikipe izakoreshwa mu mwaka w'imikino, herekanwa abakonnnyi bashya ndetse hagakinwa n'umukino wa gishuti.

The post Rayon Sports yitegura gukina na Police ya Kenya kuri Rayon Day yanganyije na Gorilla FC 1-1 appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/rayon-sports-yitegura-gukina-na-police-ya-kenya-kuri-rayon-day-yanganyije-na-gorilla-fc-1-1/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=rayon-sports-yitegura-gukina-na-police-ya-kenya-kuri-rayon-day-yanganyije-na-gorilla-fc-1-1

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)