IFOTO Y'UMUNSI: Bruce Melodie yahuye na Perez... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi Itahiwacu Bruce uzwi ku mazina ya Bruce Melodie ari mu byishimo byinshi nyuma y'uko agiye mu mubare w'abantu bacye bamaze guhura na Perezida w'u Rwanda, Nyakubahwa Paul Kagame.

Bahuye mbere y'uko Bruce Melodie ataramira abantu bitabiriye ibirori by'isozwa ry'iserukiramuco rya Giants of Africa none ku wa Gatandatu muri BK Arena.

Bahuye nyuma y'uko ku munsi w'ejo Perezida Kagame yakiriye muri Village Urugwiro umuhanzi Davido wigeze kuvuga ko ikintu cyamushimishije mu muziki ari uko umuziki akora wabashije kumugeza ahakomeye hateraniye aba Perezida.

Ariko icy'ibanze cyamushimishije cyane ni uko Perezida Kagame yaje kumwakira ku kibuga cy'indege. Hari mu mwaka wa 2014 ubwo Davido yazaga bwa mbere mu Rwanda.  Icyo gihe Perezida Kagame hamwe n'umuryango we bagiye kwakira Davido i Kanombe ku kibuga cy'indege.

Nk'uko ari inzozi za buri muhanzi ndetse na buri muntu kugira ifoto ari kumwe na Perezida Kagame, haciyeho igihe gito umuhanzi Christopher afashe ifoto ya 'Selfie' na Perezida Paul Kagame.

Si Davido cyangwa Bruce Melodie uhuye na Perezida Kagame muri iki gihe cy'iserukiramuco kuko ku ikubitiro yahuye na Diamond ndetse amubwira ko yakoze igitaramo kiza. Umukuru w'Igihugu kandi yahuye n'umubyinnyi mpuzamahanga w'umunyarwandakazi Sherry Silver.


Bruce Melodie yabaye umwe mu bantu bacye bahuye na Perezida Kagame


Bruce Melodie yakabije inzozi ahura na Perezida Kagame



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133367/ifoto-yumunsi-bruce-melodie-yahuye-na-perezida-kagame-133367.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)