Ashimwe Michelle uzahagararira u Rwanda muri... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iri rushanwa agiye kwitabira ni Mpuzamahanga rishingiye ku budasa bw'imico binyuze mu mbaraga z'igitsinagore kugirango zerekane ubu budasa.

Buri mukobwa uryitabira agaragaza umuco w'Igihugu cye. Ariko muri iri rushanwa harimo ibindi bice birimo guteka, ubugeni n'imyambarire. Uwahize abandi muri ibi bice niwe wegukana irushanwa.

Michelle yabwiye InyaRwanda ko kwitabira Miss Rwanda 2022 ari byo byamufashije kuba agiye guserukira u Rwanda muri Miss Global Heritage.

Yavuze ko muri Miss Rwanda 2022 yahahuriye n'umukobwa ufite ikamba rya Miss Global Heritage 2022, baraganira amubwira byinshi bijyanye n'iri rushanwa.

Ati "Mubonye, narishimye numva ngize amatsiko, mubaza byinshi kuri iryo rushanwa kuko mu busanzwe nkunda ibintu bijyanye bimwe muri byo ndanabyumva rero mbibonye ko hari iryo rushanwa, mbaza uko bimeze n'igihe irindi rizabera."

Michelle yavuze ko bitewe nuko amarushanwa y'ubwiza mu Rwanda yahagaritswe, byamusabye kuvugisha abategura iri rushanwa, hanyuma ahatana na bagenzi be binyuze ku mbuga nkoranyamba.

Yavuze ko yari ahatanye n'abandi banyarwandakazi kuva muri Werurwe 2023, biyandikishije bifashishije internet. Muri Gicurasi 2023, nibwo hasohotse urutonde rw'abatsinze asanga ariwe watsinze.

Uyu mukobwa avuga ko byamushimishije guhiga bagenzi be bikamuhesha amahirwe yo guserukira u Rwanda.

Ku wa 14 Nzeri 2022 nibwo azerekeza muri Afurika y'Epfo guhatana n'abandi bakobwa. Ni mu gihe ku wa 23 Nzeri 2023 ari bwo hazamenyaka umukobwa wambitswe ikamba.

Michelle yabwiye InyaRwanda ko yiteguye guhagararira neza u Rwanda. Ati 'Niteguye guhagararira u Rwanda neza nindamuka nkomeje gushyigikirwa n'abanyarwanda n'ibindi byose nkenerwa. Kubera ko hari ibyo nkenera mba ngomba gusaba igihugu. Rero njye niteguye neza, ndi kumva ibyo nsabwa bw'irushanwa, nkurikije na 'Video' y'andi nagiye mbona, njyewe nditeguye neza."

Uyu mukobwa avuga ko atari ubwa mbere ahatanye mu marushanwa, ari nayo mpamvu adafite ubwoba bwo kuzahatana muri iri rushanwa, kandi akegukana ikamba.

Ati 'Ndabyizeye! Kubera ko niteguye neza kandi urebeye no mu bihe byatambutse u Rwanda rwagiye rwitwara neza bitanga icyizere.'

Kugeza ubu abakobwa bahatanye mu cyiciro cy'amatora. Michelle avuga ko ari ku mwanya wa 10 mu bakobwa bafite amajwi menshi, kandi ahatanye n'abakobwa bo mu bihugu 50.

Uyu mukobwa asaba abanyarwanda gukomeza kumutora, kuko gutora ari ubuntu unyuze kuri Facebook.

Kanda hano ubashe gutora Michelle

 

Ashimwe Michelle yatangaje ko yishimiye kuba agiye guhagararira u Rwanda muri Miss Global Heritage


Ashimwe yavuze ko yizeye guhesha ishema u Rwanda akegukana ikamba


Michelle avuga ko ari ku mwanya wa 10 mu matora yo kuri internet




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133607/ashimwe-michelle-uzahagararira-u-rwanda-muri-miss-heritage-global-imihigo-ni-yose-133607.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)