
Junior Multisystem yatabarutse ku itariki 27 Nyakanga 2023 ari saa kumi n'ebyiri z'igicamunsi. Yari yagiye kwa muganga saa tanu z'amanywa. Ni nyuma y'imyaka ine ari mu buribwe ariko butamubuzaga kwisekera nk'uko abamubaye hafi babihamya.Â
Â
Mama wa Junior watanze ubuhamya yavuze ko umwana we yarinze ashiramo umwuka adasambye. Yagize ati:'Yanyweye amazi areba hirya ahita ashiramo umwuka'. Byumvikana ko nta mwanya wabayeho wo kurwana n'ubuzima bimwe bita gusamba.
Ku mugoroba wo gusezeraho bwa nyuma uyu mugabo watabarutse afite imyaka 30 y'amavuko akaba asize umwana nk'uko mama we yavuze ko'Ansigiye umwuzukuru' abahanzi batangiranye nawe abasanze ari icyamamare n'abo yafashije kwamamara bari bahari.Â
Mu myaka 10 yamaze atunganya umuziki guhera mu 2009 kugeza mu 2019, ubwo yakoraga impanuka avuye mu birori by'isabukuru ya mushiki we nibura ufashe impuzandengo y'umuhanzi umwe ku mwaka wabona ko yari akunzwe.
Ni abahanzi basaga 16 bari bateraniye mu busitani buri Kimironko ahasanzwe habera ubukwe n'ibindi birori. Uhereye ku bahanzi baje mbere ye bari barangajwe imbere na Tom Close watangiye umuziki ahagana za 2005 ndetse na Victor Rukotana w'ejo bundi bose bari bahari ku bwo guherekeza Junior wasabye ko natabaruka azakorerwa ibirori bakaririmba aho kubabara.Â
Abahanzi bari bahari Inyarwanda yabashije kubona barimo: Tom Close, Riderman, Dj Pius, Platini P, Oda Paccy, Bruce Melodie,Uncle Austin, Mc Tino, Toni unique, Tonzi, King James, Young Grace, Zizou Alpacino uhuza abahanzi mu ndirimbo Marina waje aherekejwe na Yvan Muziki bari mu rukundo, Butera Knowless yazanye n'umugabo we, Victor Rukotana n'abandi inyarwanda itaciye iryera.Â
Aba bahanzi uwabashije gufata ijambo yavuze ko atazibagirwa umusanzu wa Junior mu iterambere rya muzika nyarwanda. Ariko rero hari n'abamushimiye ko yagize uruhare mu rugendo rwabo barimo Oda Paccy wavuze ko umuziki we awukesha Junior ku kigero cya 80%. Dj Pius we yahamije ko yakoze umuziki kubera Junior ndetse n'abandi benshi bagiye bamuvuga ibyiza yabakoreye.
REBA TOM CLOSE AVUGA UKO YAHUYE NA JUNIOR
Abahanzi nibura 16 baje gusezera bwa nyuma Junior wabakoreye indirimbo zabahinduriye ubuzima
Young Grace yibuka indirimbo yakorewe na Junior ikiniga kikamufata. Guhera za 2011 indirimbo Junior yarambikagaho ibiganza zarakundwaga
Young Grace mumwibuke mu ndirimbo yakozwe na Junior akiri muri Bridge Records. Indirimbo Ikigusha ni Junior wayikoze. Ni Young Grace na Butera Knowless bayihuriyemo
Yvan Muziki yazanye na Marina. Marina yakorewe Too Much na Junior ndetse niwe wahuje Austin na Marina. Umuziki wa Marina awukesha Junior
Dj Pius yavuze ko Junior ariwe watumye akora umuziki

Bahati wo muri Just Family yasabye abahanzi kongera bakunga ubumwe ntibagahuzwe n'urupfu rwa mugenzi wabo
Oda Paccy ubwo yari afite inda y'amezi 7 Junior yaramuhamagaye amubwira ko atazanywe no kubyara ahubwo agomba gukora umuziki
Oda Paccy yavuzeko umuziki we ku kigero cya 80% awukesha Junior
Mc Tino yasabye abahanzi kongera bakajya bahura nkuko byari bimeze bakitabira Primus Guma Guma Super Star
Toni Unique yagaragaje akamaro ka Junior ku rugendo rwe rwa muzika
Iyo hatabaho Junior ntabwo Marina yari guhura na Uncle Austin wamwinjije mu muziki

Junior yakoze Too Much yarimo abahanzi batandukanye ariko yasize Marina amenyekanye. Marina asuhuzanya na Tonzi
Tonzi yaririmbye agace gato k'indirimbo Humura

Platini P yavuze ko nyinshi mu ndirimbo za Dream Boys ari Junior wazikoze
Abahanzi b'urungano rwa Junior baje kumusezeraho
King James yabaye hafi Junior mu minsi ya nyuma

Butera Knowless yaririmbye mu guha icyubahiro JuniorÂ
Uncle Austin yaririmbye
Platini P, King James na Butera Knowless
Bruce Melodie yateye abantu urwenya rw'intebe yigeze gushwanyuka kubera Junior yari aremereye
Tom Close yatanze impanuro ku bahanzi
Bruce Melodie yari kumwe na Mubi cyane umucungira umutekano
King James na Butera bari bicaranye