Aba-Hostess bakubise incuro Abamansuzi, bagus... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu myaka yo hambere utubari tucyaduka wasangaga abakiriya bagera mu kabari bakakirwa bashira inyota bagataha. Ushoboye gukesha agakomereza aho babyina kugeza umuseke utambitse, utunyoni twa mu gitondo . Byaje kwicuma bigenda bihindura isura. Abashoramari bashaka amayeri yo gukurura abagabo bananiwe kuguma mu ngo zabo ngo bite ku bo bashakanye, bafashe abana gukora imikoro cyangwa se babone umwanya wo kurwubaka.


Birumvikana  ko umugabo ubanye neza n'umugore we byagorana kurarara atera ibishyito kuri Comptoir (kontwari). Nibwo rero hadutse abakobwa bafite amabuno Manini n'abasore bazobereye ibyo gukaraga umubyimba  aribo baje guhabwa izina ry'abamansuzi' (Kumansura).

 

Benshi muri aba uyu mwuga bawukopeye muri Uganda bawuzana i Kigali n'ahandi hose mu gihugu hakenera abamansuzi.

 

Mu tubari two hirya no hino mu Mujyi wa Kigali no mu yindi Mijyi, hari abasore n'inkumi baba bashinzwe kubyinira abaje kuhataramira, aho usanga inshingano za bo ari ukubyinira abarimo kunywa, ari byo bita 'Ikimansuro'. Ababyina 'Ikimansuro' akenshi baba bambaye ukuntu kudasanzwe, aho usanga nk'abakobwa bakunda kwambara imyenda igaragaza  ubwambure  bwabo cyangwa imiterere y'umubiri wabo, bagamije gukurura abagabo cyangwa gutuma babitaho.


Uyu mwuga wo kumansura waje kwamamara ku buryo wasangaga muri buri kabari kagezweho mu masaha akuze y'ijoro aba bakobwa n'abahungu baba bari gushimisha abakiriya bizanye. Kugeza mu 2016 nibwo hadutse inkundura yo guca 'kumansura' mu tubari bitewe nuko Leta yatungaga agatoki abashoramari bashyira imbere ibyo guha akazi abamansuzi bikarangira bajemo n'ibyo kubacuruza.

 

Dore uko byari bimeze mu nteko bari kungurana ibitekerezo ku bijyanye no Kumansura

 

 

 

Imbyino zo mu tubari za nijoro z'abakobwa bakunze kwita 'ibimansuro' zagarutsweho nk'imwe mu nzira ziganisha ku igurishwa ry'abantu bityo aho bikibarizwa hasabirwa gufungwa mu maguru mashya.

Ibi ni ibitekerezo bya bamwe mu bari bateraniye mu Nteko Ishinga Amategeko  ku wa 30 Kamena mu 2016 mu nama nyuguranabitekerezo yigaga ku kurwanya icuruzwa ry'abantu n'isano bifitanye n'ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge n'ibisindisha mu rubyiruko.

Bimwe mu bitekerezo byatanzwe byagaragaje ko imbyino z'ibimansuro zihabanye n'umuco nyarwanda kandi zituma bamwe babyuririraho nk'inzira ishobora gucururizwamo abana b'abakobwa.

Icyo gihe hagaragajwe ko mu bagana ibi bimansuro haba hihishemo abashaka gushora abana b'abakobwa mu kwicuruza dore ngo hari n'abajyanwa no muri Uganda bijejwe ibindi nyamara ari ibimansuro babajyanyemo, aho ngo baba babahaye ibiyobyabwenge.

Uwari Minisitiri w'Umuco na Siporo muri uriya mwaka wa 2016 ubu asigaye ari Umuyobozi Nshingwabikorwa ushinzwe Ubudaheranwa muri Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Uburere Mboneragihugu, Uwacu Julienne, yavuze ko politiki y'u Rwanda yorohereza ishoramari  ariko ngo yumva ishoramari igihugu gikeneye ari iricyubaka, rigateza imbere abaturage, ati 'Numva tutatera imbere tutagira abana.'

Yakomeje agira ati 'Ibimansuro ni utubari cyangwa ubunywero babyinisha abana b'abakobwa basa n'abambaye ubusa, urebye uko babikora baba basa n'abakurura abaza kubagura bamaze kunywa bya biyobyabwenge. Ntabwo ari umuco wacu, n'ababikora bitwaje ko ari ugushora imari ntabwo ibyo twabigenderaho nk'igihugu kuko dukeneye gutera imbere tukagira n'Abanyarwanda bazima.'

Kumansura byaciwe intege na Guma mu rugo n'umwaduko w'aba-Hostess

Minisitiri Uwacu yavuze ko 'icyo gihe' iyo umwana adafite uburere buhagije,ingaruka zigera kuri wese kandi ngo abo bana bagenda bakururwa n'abo bahurira ahantu nko muri ibi bimansuro na bo badafite uburere.

Nubwo ngo hari abavuga ko ari ubukene butera abantu kugana mu ngeso zo kuraruka, hagaragajwe ko aho Polisi yagiye hose ikora imikwabu mu bubari, basanganga abana barimo batujuje imyaka 18 abenshi ari abo mu miryango yifite ishinjwa kutagira umwanya igenera abana babo ngo ibaganirize ibahe uburere bukwiye.


Kumansura mu 2016 Leta y'u Rwanda yarabyamaganye. Byahaga icyuho icuruzwa ry'abakobwa

Minisitiri muri Perezidansi, Tugireyezu Venantie (kuri ubu asigaye akora mu rukiko rw'ubujurire, Court of Appeal) ati 'Ibyo bimansuro ntiturumva ngo iki n'iki cyahanwe cyangwa cyafunzwe. Ubutaha byaba byiza tugaragarijwe niba ba nyirabyo bahanwe cyangwa barakurikiranwe n'amategeko abigenga.'

Usanga abamansuzi bambaye utwenda tugufi tugaragaza imwe mu myanya y'ibanga. Bigenda bicika mu Rwanda

Bamwe mu batanze ibitekerezo bagaragaje ko ikibazo cy'ibi bimansuro cyasubirwaho kigigwaho neza ku buryo byafungwa aho bigaragara mu Mujyi wa Kigali hari bimwe bikunze gufatirwamo abana bakiri bato ndetse rimwe na rimwe bikaba inzira y'aho abana bahuriramo n'ababashuka bashaka kubajyana gucuruzwa mu mahanga.


Kumansura bigenda bikendera. Nta nubwo mu tubari tugezweho bikihaba hagezweho abakobwa b'ikimero bakurura abakiriya


Kuva mu 2016 kugeza mu 2020 ubwo hazaga Guma mu rugo , uyu mwuga wo kumansura wakomwe mu nkokora ku buryo bisigaye bikorwa n'abantu hake kandi warasangaga henshi mu tubari baramansuraga. Haje inkundura y'abavanga imiziki basa n'abibagije abamansuzi. Abavanga imiziki nabo barinjiriwe haziramo abakobwa b'ikimero bizanira abakiriya aribo bazwi nk'Aba-Hostess'abakobwa bakira abakiriya mu tubari tugezweho'.

Abakobwa beza bakira abakiriya mu tubari baba bakora gute?

Aba bakobwa badutse nyuma ya Guma mu rugo ariko na mbere bahozeho bagakora nta muriri nk'uko bimeze ubu. Ni abafite amazina akomeye  mu myidagaduro ya hano mu Rwanda ndetse n'abandi bafite izina bijyana no kuba bafite abakiriya babo bizewe kuko iyo umwe muri bo yagize aho akorera hagomba kuzura kandi inzoga zihenze zikanyobwa  kakahava. Bitandukanye cyane na bariya bamansuzi badasabwa kuba bafite uburanga busamaje, Aba-Hostess bo basabwa kuba ari beza kandi bateye neza. Ubusanzwe uyu mwuga umenyerewe muri Hoteli aho abakobwa bakira abakiriya bitwa'Hostess'. Mu tubari bitandukanye n'ibyo muri hoteli.

Akabari keza kagezweho kuba kadafite uvanga imiziki'House Dj' n'abakobwa b'ikimero bakora basimburana mu gukurura no kwakira neza abakiriya bagana ako kabari. Ariko rero aba bakobwa barenga akazi ko kwakira abakiriya bakaba banakwakira ababahaye akazi ari nazo mbogamizi bakunze guhura nazo.

Bishyurwa angahe, binjiriza akabari gute?

Inshingano z'aba bakobwa b'ibizungerezi usanga ari ebyiri.

Icya mbere baba bashinzwe kuzana abakiriya babo kandi bakaba bizeye ko bari bugure ku buryo ayo bahembwe ari bwinjire n'inyungu ikaboneka. Icya kabiri aba bakobwa baba  bagomba gushimisha abakiriya. Hano hakubiyemo kubyinira abakiriya ariko bitari ukwikaraga cyane nka biriya byakorwaga n'abamansuzi. Ahubwo babyina mu buryo bwa gisirimu bagenda basuhuza abakiriya banabaha ikaze. Birumvikana hano niba hari uwo umukiriya yashimye arya akara nyiri akabari ibindi ubundi. Namwe muri bakuru muri kumva icyo nashatse kuvuga.

Aba bakobwa ntibashobora gukora batari kumwe n'uvanga imiziki kuko kunywa, kubyina, kurya no gusabana bijyana n'umuziki mwiza bitewe n'aho wasohokeye. Nibura umukobwa umwe utaragira izina rihambaye ntajya mu nsi ya 100,000 Frw ariko akaba yemerewe ibyo kunywa bike ari bwakirize abakiriya be. Aya mafaranga ni ayo ahabwa mu ijoro rimwe.

Ikibazo kiri aha ni uko iyo atabonye abakiriya baza kwiyakira ngo barenze ariya mafaranga bigorana kongera kumugarura kuko ntabwo aba afite abakiriya. Umu-Hostess uhenze ahabwa  hagati  y'ibihumbi 250 na 400 Frw ku ijoro. Aba basanzwe bafite amazina aremereye mu myidagaduro ya hano mu Rwanda barayahabwa usibye ko hari abamaze kuyarenga ku buryo na 500,000 Frw badatinya kuyaca umukire kandi akayabaha atazuyaje. Uti ese akabari kungukira he?

Uyu mukobwa, umugore usanga aziranye n'abantu banywa inzoga zo mu macupa maremere. Urugero niba ari Nofla Motel aho Hennessy igura 200,000 Frw ariko hari n'utubari Hennessy vsop igura miliyoni 2 mu mafaranga y'u Rwanda. Icupa rya Remmy Martin vsop igura 100,000 Frw.

Niba uyu mukobwa wahawe ibihumbi 400 Frw yo kwakira abakiriya mu kabari no kuza kubashimisha, ni rimwe uzasanga afite indangururamajwi uwinjiye ufite izina rizwi mu myidagaduro akamuha ikaze akanamwereka aho yicara.

Nazana abakiriya 20 buri umwe ari bumanuze icupa ry'ibihumbi 100,000 Frw nibura akabari karaba kinjije 2,000.000 Frw. Ibuka ko yishyuwe ibihumbi 400 Frw. Urabona ko harimo inyungu kandi ntabwo twavuze abakiriya bazahanuza amacupa agura Miliyoni imwe, ebyiri bitewe n'ubushobozi n'uko bishimye kandi no kumushyigikira kuko baba basanzwe baziranye.

Umutego mutindi abashoramari bisangamo iyo bashwanye n'Aba-Hostess

Uyu mukobwa aba aziranye n'abagabo batunze ibya Mirenge wo  ku Ntenyo ku buryo kuba basohokera aho yakoreye ari nko guhumbya kandi bagasiga beretse umushoramari waho ko yatekereje neza kuzana wa mukobwa w'ikizungerezi.

Ibibazo bivuka iyo nyiri akabari cyangwa se umusigariraho'Manager' yamaze kwizera inyungu agashaka guca amazi isooko ya yanyungu. Nibwo usanga afata iminsi atazana Umu-hostess. Aha kaba kabaye kuko ba bakiriya bazaga basanze inshuti yabo kandi mu gihe itabatumiye ntabwo bajyayo keretse bake cyane bashimye serivisi za ka kabari ariko bifite amahirwe make. 

Nibwo usanga rero Weekend igera utubari tumwe twuzuye utundi turimo imibu n'irungu. Ndetse kubera abakobwa bazwiho gukurura abakiriya batari baba benshi mu mujwi wa Kigali usanga barafashwe ugasanga bafite aho bakorera buri Weekend ku buryo umushoramari mushya byamusaba akayabo kugirango abimure.

 Hari n'abamaze guhenda kurusha abahanzi bitewe n'uko bafite igikundiro bakaba bakurura abakiriya bagura amacupa areshya nka Dj Pius nk'uko ajya abiririmba. Hano rero umushoramari iyo atamenye ibanga ngo amufate by'igihe kirekire nibwo usanga afunga imiryango akabari kakarangira mu gihe gito kandi karatwikaga aka ya mvugo iharawe.

Ikindi   Aba-Hostess aho bakoreye usanga  abitabiriye benshi ari urubyiruko  rugifite amaraso y'ubuto ruba rugiye gutwika   rufata amafoto ndetse n'amashusho, ibintu ishobora kubangamira  ba bakiriya  bari basanzwe  baba badashaka gushyira ubuzima bwabo ku mbunga nkoranyambanga.

Nguyu umutego mutindi twavuze mu nkuru aho usanga umushoramari yiringira ko abakiriya ari abe nyamara baraje bakuruwe na ya nkumi y'uburanga. Mu gihe itaje ntabwo bazahagaruka. Ni utubari twinshi i Kigali twaduka tugatwika bikarangira nta wibuka ko  twigeze kubaho.

Uyu mwuga wo kwakira abakiriya'hosting'nawo ntabwo twavuga ko uzamara kabiri bitewe nuko guhera  tariki ya 01 Nzeri 2023 hazatangira kubahirizwa amabwiriza  mashya  mu  tubari nk'uko biherutse kwemezwa n'Inama y'Abaminisitiri. Abadafite utubyiniro'Night Clubs' bizagorana kuko amasaha wasangaga abakiriya bazira mu tubari niyo tuzajya dufungirwaho.

Birashoboka ko hazasigara hakora abavanga imiziki nk'uko byahoze mbere y'uyu mwaduko w'abamansuzi n'abakobwa b'ikimero bakurura abakiriya mu tubari.

Aba bakobwa  (Aba Hostess)baba batarakuyemo akabo ngo bibyarire hakiri kare cyangwa se ngo bashake hakiri kare biragoye kwizerwa n'abasore kuko baba bazi neza inkuru zabo. Bamwe usanga uko bakira abakiriya ari nako baba bafite ikirahure ku munwa ku buryo iyo umuvinyo wamaze kumutaha mu mubiri akaba yabura  imbaraga zo kuvuga'Oya' ku munyamafaranga ushaka kumutahana. Bikarangira bisize icyasha cy'Uburaya' nyamara ari akazi nk'akandi.

Hari n'abahitamo gutandukana n'umutima ukunda abasore kuko baba bazi ko babona ibyo bifuza byose babihawe n'aba bagabo babaha akazi. Ni aha rero bigoranira akisanga imyaka yamujyanye atubatse urugo nta n'ubutunzi yasaruyemo usibye gusoma agashira inyota no guhekenya inkoko ariko bikazarangirira mu marira kuko burya buri mukobwa wese cyangwa se umusore wese iherezo ryiza aba yifuza ni ukubaka umuryango mwiza.

 

 

 

 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133570/aba-hostess-bakubise-incuro-abamansuzi-bagusha-mu-mutego-abashoramari-bi-kigali-133570.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)