Inkumi zi Kigali ntizizibagirwa:Bien-Aime, R... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Nyakanga 2023, umuvangamuziki Dj Marnaud yongeye gusubiza agatima k'abanyabirori mu gitereko mu gitaramo 'Marnaud Music Therapy' yahurijemo abahanzi bakunzwe barimo Bien-Aime uzwi muri Sauti Sol, Ruti Joel na Mike Kayihura.

Uretse kuba abanyabirori bari bakumbuye kwitabira ibitaramo birangira bashize ipfa, uyu muvangamuziki yahurije hamwe abahanzi b'abahanga cyane mu muziki w'umwimerere [Live Music] kandi bafite indirimbo zikunzwe mu buryo butangaje.

Kuva ku isaha ya saa Tatu n'igice, umuvangamuziki akaba n'umuhanzi uzwi cyane mu muziki nyarwanda, Dj Pius yatangiye gushyushya abantu bari bitabiriye iki gitaramo cyabereye muri Kigali City Tower, mu njyana zakunzwe mu bihe bitandukanye.

Nyuma ye,aba-Dj barimo Dj Toxxyk na Dj Marnaud babanje kukanyuzaho basusurutsa abitabiriye iki gitaramo mu njyana ziganjemo Afro Beats na Amapiano, benshi barahaguruka barabyina, abandi bari gusoma ku gatama,natwe turi kwandika.

 Ku isaha ya Saa Yine zuzuye ibyamamare mu nguni zitandukanye byatangiye kwinjira muri iki gitaramo birimo Umunyamakuru  Martina Abera ukorera KC2, Bruce Intore uhagarariye Intore Entertainment itegura ibitaramo, Nyampinga Meghan Nimwiza wegukanye ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda 2019 n'abandi batandukanye.

Uretse ibyamamare,inkumi z'ikimero zari zambaye bitangaje ntizatanzwe kuko zitabiriye ku bwinshi, abasore basohokanye abakunzi, abagabo bari kumwe n'abagore babo. Kugeza ku isaha ya saa yine n'igice igitaramo cyatangiye guhindura isura nyuma yo gutangaza ko bagiye kwakira umuhanzi wa mbere.

Abanya-Kigali bashimangiye urukundo bafitiye Ruti Joel

Saa yine n'iminota 40 [22:40PM] nibwo umuhanzi Ruti Joel yuriye urubyiniro yakirwa n'akamo k'inkumi zitabiriye iki gitaramo abanza kubatera imitoma, atangirana n'indirimbo 'Cunda' iri kuri album nshya yise 'Musomandera', bamufasha kuyiririmba ijambo ku rindi nk'uko amashusho ari ku mbuga nkoranyambaga za InyaRwanda abigaragaza.

Nyuma uyu musore yacanzemo 'Amaliza' nayo iri kuri alb
um 'Musomandera' benshi barambura amaboko batangira kubyina nk'intore, ari nako baririmba iyi ndirimbo iri mu zakunzwe kuri iyi album. Uyu muhanzi yeretswe urukundo rutangaje yongera guhamya ko ntawe bahanganiye umwanya wa mbere mu njyana ya gakondo.


Ageze ku ndirimbo 'Igikobwa' yamwubakiye izina cyane yavuze ko 'Nyituye ibikobwa byose byiza, ese abakobwa bo mu Rwanda murabizi ko muri beza, murabizi se ko tubakunda? ' maze atangira kuyiririmba ari nako abanyakigali bakomeza kwizihirwa.

Bamwe mu baganiriye na InyaRwanda nyuma yo gutarama kwa Ruti Joel, bavuze ko ubuhanga uyu musore yibitseho butandukanye n'ubwo abandi bahanzi kuko aba ari kuririmba umuziki ufitanye isano n'abanyarwanda, kandi ugahuza nabo yaba mu mitima no mu matwi.

Inkumi z'i Kigali zishimiye bikomeye Mike Kayihura

Saa 23:13 PM umuhanzi Mike Kayihura ukunzwe na benshi kubera ubuhanga yibitseho mu kuririmba umuziki w'umwimerere, yuriye urubyiniro ari kumwe n'itsinda rimufasha gucuranga batangirira ku ndirimbo '6:30' imaze igihe hanze maze abakobwa barishima karahava.

Agitangira kuririmba benshi muri bo bazamuye Telephone zabo, batangira gufata amashusho y'uyu musore batangira kumufasha kuririmba zimwe mu ndirimbo afite zikunzwe. Ageze kuri 'Zuba' indangurura majwi yayirekeye abantu bamufasha kuyiririmba ari nako bakomeza kumufata amashusho.

'Jaribu' yashyize hanze mu ntangiriro za 2021, yatumye uyu muhanzi yongera kubona ko akunzwe i Kigali ku kigero cyo hejuru kuko abantu bari bayizi kuva ku itangira kugeza isoje. 'Sabrina' yakoranye na Kivumbi King ikamuzamurira izina nayo iri mu zaririmbwe cyane n'abantu bitabiriye iki gitaramo.

Nyuma yo kuririmba indirimbo eshanu, abantu bakazakirana urukundo rwinshi, uyu musore yarengejeho izindi ebyiri 'Anytime' na 'Tuza' ziri mu zakunzwe cyane zakiranwa yombi asoza ashimira Dj Marnaud wateguye iki gitaramo n'abandi bafatanyije.

Bien-Aime yeretswe urukundo rwinshi afatwa n'amarangamutima

Saa 23:55PM Umuhanzi Bien-Aime yakiriwe ku rubyiniro atangira kuririmba, abakobwa bakoma akaruru bamwakirana ibyishimo byatumye yongera guhamya urukundo afitiye u Rwanda ati ' Nkunda Kigali cyane'

Yahise atangirira ku ndirimbo 'Extravaganza' itsinda rya Sauti Sol ryashyize hanze mu 2019, ikaba ikimenyebose ku mugabane wa Afurika. Iyi ndirimbo byatunguranye cyane uburyo abanya-Kigali bayizi ijambo ku rindi.

Mu myambaro y'ubururu, isengeri y'umweru n'amarineti y'umukara, Bien-Aime yakomereje mu ndirimbo zakunzwe z'iri tsinda zirimo 'Short & Sweet' bakoranye n'Umuraperi Nyanshiski n'izindi zitandukanye.

Nyuma yo kubanza indirimbo bakoreye hamwe nk'itsinda yanyujijeho indirimbo 'My baby' yakoranye n'Umuhanzikazi Ayra Star agitangira urugendo rwo kwikorana, abantu bari mu gitaramo bamwereka ko nayo iri mu zo babitse mu mitwe ndetse bamufasha no kuyibyina.

Nyuma yongeye kuvangamo iyo yakoranye na Ayra Star ugezweho muri Afurika, Bien yahise aririmba 'Dimension' yakoranye n'umu-Dj Mpuzamahanga, Fully Focus nayo abanya- Kigali barayirimba kugeza irangiye, ahita acangamo 'Nerea' ya Sauti Sol yamenyekanye cyane kubera amazina baririmbyemo.

'Wenda yaba Kagame' ijambo riri muri iyi ndirimbo ryatumye benshi iminwa idakoranaho kubera kuyiririmba, iri jambo kandi ryatumye abitabiriye iki gitaramo bongera gukoma akamo uyu musore ibyishimo bikomeje kumutaha.

Nyuma ya 'Nerea' yahise aririmba 'Melanin' bakoranye na Patoranking, yakirwa neza, anyuzamo 'Nobody' iri mu zikunzwe mu Akarere muri iyi minsi yakoranye na 'Darassa' zakiranwa yombi. Nyuma y'izo zombi Bien yaririmbye 'Nana' yakoranye na JoeBoy ndetse na Joshua Baraka ukubutse mu Rwanda.

'Shake your Bum Bum' na 'Suzanna' za Sauti Sol nizo uyu mugabo yasorejeho, nyuma y'isaha irengaho iminota ibiri yari amaze ku rubyinro abanya-Kigali bataha basingiza Dj Marnaud wateguye igitaramo gisoza ukwezi kwa Nyakanga kikabamara ipfa bari bamaranye iminsi.

Nyuma yo gutarama, Dj Marnaud yatunguye Bien-Aime ku rubyiniro amuzanira umutsima [Cake] wo kwizihiza urukundo yeretswe mu gitaramo cya mbere yakoze ari wenyine hanze y'igihugu cye cy'amavuko cya Kenya.

Bien Aime yavuze ko yishimye cyane ndetse ko atazibagirwa urukundo yeretswe n'abanya-Kigali ahantu afata nko mu rugo ha kabiri.

Uyu mugabo yaherukaga kubwira InyaRwanda ko nasoza iki gitaramo arahita yerekeza muri Uganda gufata amshusho y'indirimbo yakoranye na Mike Kayihura.

Bien-Aime wiyise 'Ruhara' yakiranywe ibyishimo byinshi n'abanya-Kigali mu gitaramo cya Dj Marnaud

Bien-Aime yifashishije indirimbo zakunzwe z'itsinda Sauti Sol mu gususurutsa abanya-Kigali bitabiriye iki gitaramo

Bien-Aime yanyujijemo indirimbo zikunzwe zirimo 'My baby' yakoranye na Ayra Star na 'Nobody' yakoranye na Darassa zirishimirwa cyane

Dj Marnaud yatunguye Bien-Aime ku rubyiniro amuzanira 'Umutsima' wo kwishimira urukundo yeretswe mu gitaramo cya mbere yakoze ari wenyine hanze y'igihugu cy'amavuko

Inkumi z'i Kigali zeretse urukundo rudasanzwe Bien-Aime uzwi mu itsinda rya Sauti Sol

Ruti Joel yongeye gushimangira ubuhangange bwe mu gitaramo yahuriyemo na Bien-Aime wo muri Kenya

Ruti Joel yaririmbye indirimbo zigize alubumu nshya 'Musomandera' zakirwa neza n'abanya-Kigali bitabiriye igitaramo 'Marnaud Music Therapy'

Indirimbo 'Cunda' na  'Amaliza' za Ruti Joel zazamuye amarangamutima y'abanyarwandakazi bari bitabiriye iki gitaramo

Mike Kayihura yataramye biratinda mu gitaramio cya 'Marnaud Music Therapy' cyabaye mu ijoro ryatambutse

Abanya-Kigali bongeye gushimangira urukundo bafitiye Mike Kayihura

Indirimbo zirimo 'Tuza' na 'Anytime' za Mike Kayihura zazamuye ibyishimo  y'abitabiriye iki gitaramo

Meghan Nimwiza Nyampinga w'u Rwanda 2019 yari mu bitabiriye iki gitaramo cyabereye muri Kigali City Tower


Martina Abera ukorera KC2 yishimiye abahanzi bataramye muri iki gitaramo

Igitaramo kirangiye benshi babwiye InyaRwanda ko bishimiye kongera gutaramirwa bakimara ipfa, nyuma y'iminsi Umujyi wa Kigali uhagarika ibitaramo mu masaha yo gutangira

Ibyishimo byari byinshi muri rusange muri iki gitaramo gisoje Ukwezi kwa Nyakanga kwaranzwe n'ubushyuhe buri hejuru cyane

Ikinyobwa cya Heineken gikorwa na Bralirwa cyari kiganje ku meza y'abitabiriye 'Marnaud Musci Therapy'

Dj Toxxy yanyujijemo asusurutsa abanya-Kigali mu njyana ya Afro-Beats

Mbere yo kwakira Bien-Aime ku rubyiniro, ababyinnyi Grevis na Jordan Kallas babanje gusurutsa abitabiriye iki gitaramo mu mbyino zigezweho z'Amapiano

Dj Marnaud yatunguranye yongera kwerekana ubuhanga yibitseho bwo kubyina, umwuga yigeze kugerageza akiri umunyeshuri

Dj Pius niwe winjije abantu muri iki gitaramo mu ruvange rw'injyana zakanyujijeho mu muziki zirimo Hip Hop n'zindi

Kanda hano urebe andi mafoto yaranze igitaramo 'Marnaud Music Therapy'

AMAFOTO: Freddy- Rwigema/ INYARWANDA
">

AMASHUSHO: Dieudonne-Murenzi/INYARWANDA 
">
">

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132528/inkumi-zi-kigali-ntizizibagirwabien-aime-ruti-joel-na-kayihura-bongeye-gushimangira-ubuhan-132528.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)