"Ikirere kigiye kumera nk'ubutaka" Abantu biteguye neza igikoresho kizajya kibafasha kogoga Ikirere nta nkomyi bidasabye indege  - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

'Ikirere kigiye kumera nk'ubutaka' Abantu biteguye neza igikoresho kizajya kibafasha kogoga Ikirere nta nkomyi bidasabye indege

Guangdong XPeng Aeroht, ikigo cyo mu bushinwa cyagerageje ikoranabuhanga rizajya rifasha abantu kuba bagendera mu kirere mu ntera ingana n'ibilometero bine badahagaze.

Ni ikoranabuhanga ryifashisha igisa nk'igikapu (jetpack) gifite ubushobozi bwo kuzamura umuntu no kumufasha kogoga ikirere.

Iri koranabuhanga rifasha uryambaye kugurukira mu butumburuke bwa metero 200 uvuye ku butaka, akabasha kugenda ibilometero bine.

Icyo gisa nk'igikapu gifasha umuntu kuguruka, gikoresha ibikomoka kuri peteroli. Gifite ubushobozi bwo gufasha umuntu gufata feri, guhindura icyerecyezo, kugabanya umuvuduko no kuwongera, n'ibindi.



Source : https://yegob.rw/ikirere-kigiye-kumera-nkubutaka-abantu-biteguye-neza-igikoresho-kizajya-kibafasha-kogoga-ikirere-nta-nkomyi-bidasabye-indege/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)