Amakuru agezweho: Ikipe ya Liverpool imaze gusinyisha umukinnyi w'igihangage ku Isi (Amafoto) - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikipe ya Liverpool y'umutoza Jurgen Klopp imaze iminsi iri mu bihe bitari byiza cyane dore ko itigize ibona n'itike yo gukina imikino ya Uaefa Champions League uyu mwaka gusa ubu yatangiye kwiyubaka.

Ubu ikipe ya Liverpool imaze gusinyisha umukinnyi ukomeye cyane ukomoka mu gihugu cya Argentina witwa Alexis McAllister wakinaga hagati mu kibuga mu ikipe ya Brighton and Hove Alibions.

Uyu mukinnyi arakomeye cyane dore ko yafashije ikipe ye y'igihugu ya Argentina gutwara igikombe cy'Isi cyabereye muri Qatar kandi yafashije n'ikipe ya Brighton kuza ku mwanya wa 6 muri Premier League.

Alexis McAllister ubu yamaze kuba umukinnyi mushya w'ikipe ya Liverpool nyuma y'iminsi bivugwa ko umutoza Jurgen Klopp amwifuza cyane.



Source : https://yegob.rw/amakuru-agezweho-ikipe-ya-liverpool-imaze-gusinyisha-umukinnyi-wigihangage-ku-isi-amafoto/

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)