Umwihariko w'imishinga ine yahize iyindi muri YouthConnekt 2022/2023 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ibisubizo birimo kubungabunga ubuzima binyuze mu biribwa, guteza imbere ubukerarugendo, kubungabunga ibidukikije, kwimakaza uburezi bwifashisha ikoranabuhanga rigezweho, icyita rusange kikaba gutanga akazi ku bandi.

YouthConnekt Awards itegurwa na Minisiteri y'Urubyiruko ku nkunga y'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye rishinzwe Iterambere, UNDP, Ikigo mpuzamahanga cya Korea y'Epfo gishinzwe ubutwererane, KOICA, Minisiteri y'Abakozi ba Leta n'Umurimo n'abandi.

Imishinga yahatanye yari ikubiye mu byiciro bine birimo ubuhinzi n'ubworozi no gutunganya umusaruro ubikomokaho, ikoranabuhanga, ibikorerwa mu nganda n'izindi serivisi.

Uwa mbere wahawe miliyoni 250Frw, uwukurikiye uhabwa miliyoni 20Frw, uwa gatatu uhabwa miliyoni 15Frw mu gihe uwagombaga kuba uwa kane wahawe miliyoni 10 z'Amafaranga y'u Rwanda.

Green Care Ltd

Umushinga wo gutunganya imyanda wa Green Care Ltd washinzwe na Alain Christian Ruzindana ni wo wahize iyindi yose. Washinzwe ku gitekerezo cyari kigizwe n'intego eshatu zirimo kwita ku myanda, kurumbura ubutaka no guhanga imirimo ku rubyiruko.

Ruzindana na bagenzi be babonye ko ngo mu Karere ka Huye ku munsi haboneka toni z'imyanda 50 ariko 10% ni yo yonyine ikusanywa, bakavuga kp indi batazi aho ijya ari yo mpamvu bashaka ko yose ibyazwa umusaruro.

Uyu mushinga watangijwe mu 2017 bashaka ko uzagira n'uruhare ku kurumbuka k'ubutaka binyuze mu gutunganya ifumbire aho muri toni 2000 by'imyanda ivanze bakira ku mwaka bashobora kuvanamo toni 400 z'ifumbire.

Ati 'Muri Green Care Rwanda imyanda ni imari ari aho twifashisha inganda nto kukayibyazamo ifumbire dushaka kugabanya ukwishingikiriza ku fumbire mvaruganda cyane mu Banyarwanda.'

Ifumbire ipakirwa mu mifuka kuva ku bilo bitanu kugeza ku bilo 50. Indi myanda itabora, bakorana n'inganda enye ziyikoramo ibindi bikoresho, ibintu bifasha no kurengera ibidukikije.

Kuri ubu bafite abakozi 22 bahoraho n'abandi bari hagati y'icumi na 15 badahoraho ndetse ngo barifuza kwagukira mu yindi mijyi itatu yunganira Kigali aho bashaka kujya batunganya hafi toni ibihumbi 12 by'imyanda, batanga n'ifumbire ingana na toni 2000 n'abakozi 110.

Ngo bafite isoko rinini aho ku mwaka binjiza miliyoni 26 Frw.

Johnson The Baker Ltd

Johnson The Baker Ltd ni umushinga washinzwe na Runuya Johnson wongerera agaciro umusaruro w'imbuto, zirimo inkeri, inanasi, indimu n'izindi zigakorwamo imigati ifasha n'abarwayi ba diyabete kuko ibamo isukari nkeya.

Uyu mushinga wabaye uwa gatatu uhembwa miliyoni 15 Frw, kuri ubu uherereye mu Karere ka Kicukiro.

Bafite abakiliya 900 bahoraho ndetse bifuza ko mu gihe gito kiri imbere bazaba bakubye kabiri uwo mubare no kongera abakozi ariko ngo babizobereyemo.

Ati 'Tugiye kwigisha abaturage uko bahinga bifashishije imbuto z'indobanure kugira ngo tubone imbuto zujuje ibyo dushaka. Tuzava ku bahinzi 300 dukorana na bo tugere kuri 700 ndetse twongere abakozi bagere kuri 30 bavuye kuri 15 dufite, ibikorwa duteganya kuzageraho mu myaka itanu iri imbere.'

Kuri ubu, Runuya afite abakozi bakorana n'abahinzi, abita ku buziranenge bw'ibyo bakora n'abagendana n'abahinzi mu bikorwa byabo kugira ngo babahe imbuto bakeneye kuko ngo imbuto zidakize ku byo bashaka ari cyo kibazo bahura na cyo uyu munsi bitewe n'ubumenyi buke bw'abahinzi.

Ni igitekerezo cyaje mu 2020 ariko bibanda ku gufasha abarwayi ba diyabete cyane ko babuzwa kurya imigati irimo isukari nyinshi.

Bafite gahunda yo kongera ibicuruzwa, bakava kuri miliyoni 30Frw binjiza ku kwezi bakagera kuri miliyoni 50Frw, cyane ko kuri ubu bakorana n'amasoko, ibigo by'amashuri n'ibitaro.

Smart Class Ltd

Smart Class Ltd ni umushinga ugamije guhuza abana bo mu gihugu bose baba abo mu cyaro n'abo mu mujyi, bakajyanirana ku masomo bagezeho ku rwego rw'igihugu. Ni wo wabaye uwa kabiri aho wahembwe miliyoni 20 Frw.

Smart Class ni uburyo abanyeshuri bo mu mwaka umwe bashobora guhurira ku rubuga rumwe bagasangira ubumenyi, mu gihe umwarimu watoranyijwe aba ari kwigisha agendeye ku mfashanyigisho zateganyijwe na leta.

Abarimu bigisha buri mugoroba kuva saa Kumi n'ebyiri kugera saa Tatu, bigafasha umwana gusubiramo amasomo mu gihe yaba atakurikiranye neza ku manywa.

Kuri urwo rubuga hashyirwaho amasomo mu buryo bw'amashusho atarengeje iminota irindwi, ku buryo mwalimu asubiramo isomo ryizwe uwo munsi, bityo bikabera umunyeshuri amahirwe yo kuyacengera neza.

Bijyanye n'uko 'internet' iri gusakazwa mu bigo by'amashuri imaze kugera kuri 65% ndetse mudasobwa zikaba zigeze kuri 85%, Niyonizeye Abdul watangije uyu mushinga avuga ko 'ibyo biduha amahirwe yo gufasha abanyeshuri kuba bahurira kuri urwo rubuga aho umwana ashobora kubaza undi akamusubiza batari ahantu hamwe.'

Kuri ubu bamaze gukorana n'abarimu basaga 203 aho ubu bafite icyenda bahoraho ndetse abanyeshuri barenga ibihumbi 25 bamaze gufashwa n'uyu mushinga.

Ubu, abanyeshuri bagera ku 5064 ni bo bari kwigira kuri uru rubuga aho Niyonizeye na bagenzi be bateganya kugera ku bihumbi 15 mu mwaka w'amashuri utaha.

Ku kwezi, abiyandikisha basabwa 5000 Frw, 10000Frw ku gihembwe ndetse n'ibihumbi 20 Frw ku mwaka ariko ukoresha MTN we ashobora kuba yajya kuri urwo rubuga n'iyo yaba nta megabytes za internet afite.

Binjiza miliyoni 9 Frw ku kwezi, imibare yiyongereye nyuma ya Covid-19 kuko byiyongereyeho 45% kuko mu mwaka wa 2019 batangiyemo, bacuruje miliyoni 7 Frw yonyine, amafaranga bashobora gukorera mu kwezi.

Bookly Africa

Bookly Africa ni umushinga watangijwe na Amina Niyigena ugamije guhuza abashaka serivisi z'ubukerarugendo n'amahoteri n'abazikeneye bigakorwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

Uyu mushinga wabaye uwa kane muri YouthConnekt ugabembwa miliyoni 10 Frw, ugamije gutuma amafaranga abanyamahoteli binjiza yiyongera kuko batazajya banyura mu nzira nyinshi bashaka abakiliya ahubwo ubu buryo buzajya bubabera igisubizo.

Uru rubuga ruriho serivisi zose z'ubukerarugendo ndetse zose zifite uburyo zisurwa ku ikoranabuhanga (virtual reality) aho umuntu afashwa kubona icyumba azararamo, aho azatemberera, mbese hifashishijwe ikoranabuhanga akabona amakuru yose ya serivisi ashaka bidasabye kugera aho inyubako iri.

Ufite serivisi ashaka gushyira ku rubuga rwabo atanga ibihumbi 20 Frw ndetse umushinga ukabona na komisiyo ku byinjijwe na hoteli runaka. Banamamariza ibyo bigo kugira ngo abantu bamenye ibyo bikora ku buryo bworoshye.

Batangiye mu 2020, bafite serivisi 19, nta mafaranga binjiza, ariko ubu bamaze kugira serivisi 200 kuri uru rubuga aho babona inyungu y'ibihumbi 500 Frw mu kwezi kumwe.

Nigena ati 'Turifuza ko mu 2025 twazaba tubona inyungu ya miliyoni 2 Frw tukagera no kuri serivisi 400, imirimo dushaka no kuzagurira no hanze y'u Rwanda kuko twizera ko Afurika ifite byinshi byatuma bayisura.'




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umwihariko-w-imishinga-ine-yahize-iyindi-muri-youthconnekt-2022-2023

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)