Aba bombi batangiye bakira bagenzi babo aribo Emmalito na Isimbi Chritella, ubundi bakomeza bakira n'abandi barimo abahatanye n'abandi bagiye bafatiye runini imyidagaduro nyarwanda.
DJ Briane uhatanye mu cyiciro cy'umuvanzi w'umuziki w'umwaka yashimiye abamutoye agira ati: 'Abantu bantoye nibo banshyize muri The Choice Awards, ndabashimira cyane ndumva ntakindi navuga.'
Israel Mbonyi uri mu bahanzi bo kuramya no guhimbaza Imana yakomoye kuko umunsi we wagenze, n'uko yiteguye itangwa ry'ibihembo ati: 'Ni umurimo w'Imana turimo, umuntu wese wegukana iki gihembo ni intambwe twese tuba duteye.'
Umukinnyi wa filimi Papa Sava yashimiye abategura ibihembo, ahamya ko ari iby'ingenzi ati: 'Ibihembo iyo bije bidutera imbaraga, kandi ikiba cyose ndaza kucyakira kuko nditeguye."
Bruce Melodie yakomoje ku kuba ingendo amaze iminsi akorera mu bihugu bitandukanye zari iz'akazi, kandi umusaruro zatanze uzajya ahagaragara vuba ati: "Ndishimye bya hatari ko mwabonye ko nabikoze, kandi nshimire abantoye. Harahiye byagenze neza n'ubwo byafata igihe ariko ibikorwa birahari."Â
Abafite amazina azwi bitabiye itangwa ry'ibi bihembo barimo Killa Man, Aissa Cyiza, Kalex, Yvan, Muyoboke Alex, Jojo Breezy, Chryso Ndasingwa, King Pazzo, Arstide Gahonzire, Coach Gael, Junior Rumaga, Japhet Mpazimaka, Manager wa Kenny Sol.
Hari kandi na Linda Priya, Zaba Missedcall, Murindahabi Irene, Bamenya, Aisha, Bahati, Kigali Boss Babes n'abandi banyuranye bose bari bambaye neza.
Umuyobozi wa Park Inn, Umuyobozi wa Forzza, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'urubyiruko n'Umuyobozi wa Isibo TV
Israel Mbonyi asuhuzanya na Phil Peter
Coach Gael yari yabucyereye mu birori bya The Choice Awards
DJ Briane watowe cyane mu cyiciro cy'amatora kuri murandasi yashimiye abamutoyeÂ
Umwe mu nkumi zibarizwa muri Kigali Protocal bari kwakira abitabiye
Abana bato nabo ntibacikanwe, uyu yari yambaye umupira wanditseho Yves Sound
Rwiyemezamirimo akanaba n'umunyamakuru Emmalito yari yabucyereye
Miss Muyango na Emmalito mu ifoto y'urwibutso
Aissa Cyiza na Umuhire Rebecca, abanyamakuru ba Royal FM
Phil Peter na Miss Muyango nibo bayoboye itangwa ry'ibihembo bya The Choice Awards 2022
Abantu bari baje bambaye neza
Kigali Protocal niyo yakiriye abitabiye bose
Umunyamakuru Janvier Iyamuremye n'umukinnyi wa filimi Killa Man
Umwe mu babyinnyi bakomeje kuzamuka neza
Umubyinnyi Jojo Breezy umaze kubaka izina mu kubyina
Jojo Breezy yaje aherekejwe n'abagenzi be barimo General Benda
Abajyanama b'abahanzi Muyoboke Alex na Leandre ubifatanya n'umwuga w'itangazamakuru
Umujyanama w'abahanzi Artside Gahonzire na we ari mu bitabiye










