U Bubiligi bushobora gutuma Ndayishimiye Mike... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nk'uko umutoza w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda 'Amavubi', Carlos Alós Ferrer aherutse kubitangaza ko hari abakinnyi yavuganye nabo badasanzwe mu Amavubi kugira ngo bajye kumufasha kongera imbaraga mu ikipe bityo no kubona itike y'igikombe cy'Afurika kizabera muri Cote d'Ivoire mu mwaka utaha bibe byashoboka.

Yavuze ko ari benshi ariko abo yagarutseho cyane ni Onana ukina muri Rayon Sports ndetse na Ndayishimiye Mike Tresol ukina mu ikipe yitwa Genk yo mu cyiciro cya mbere mu Bubiligi. Carlos Alós Ferrer yemeye ko ibiganiro bihari kandi bigeze kure. Kuri Tresol, yatangaje ko baganiriye bityo igisigaye akaba ari uko umukinnyi afata umwanzuro gusa.

Uyu mukinnyi afite se ukomoka mu Burundi ndetse wanakinnye umupira w'amaguru cyane akanagira nyina ukomoka mu Rwanda, gusa uyu mukinnyi yavukiye mu gihugu cy'u Bubiligi aba ari naho akurira kugeza ubu. Ubwo bivuze ko muri ibi bihugu uko ari 3 byose yemerewe kugira 1 ahitamo akaba ari cyo yakinira.

Amakuru InyaRwanda yamenye ni uko Ndayishimiye Mike Tresol yabaye abwiye umutoza w'Amavubi kuba aretse kumuhamagara mu ikipe azifashisha akina na Mozambique mu kwezi gutaha bitewe nuko ategereje ko yazahamagarwa n'ikipe y'igihugu y'u Bubiligi yavukiyemo, ubundi akaba ari yo kipe y'igihugu yakinira mu buzima bwe.

Abakurikiranira hafi Mike Tresol bakubwira ko ari umukinnyi w'umuhanga cyane bityo no kuba yahamagarwa mu ikipe y'igihugu y'u Bubiligi ikomeye bishoboka cyane. Ubwo mu gihe yaramuka ahamagawe mu kwezi gutaha mu ikipe izakina imikino ya UEFA Nations League, Amavubi yahita akuraho. 

Mike Tresol niwe mukinnyi umaze gutanga imipira myinshi yavuyemo ibitego mu mwaka w'imikino mu gihugu cy' u Bubiligi kandi aherutse kwegukana igihembo cy'umukinnyi ukomoka muri Afurika witwaye neza kurusha abandi mu Bubiligi.


Mike Tresol wifuzwaga cyane n'Amavubi ashobora gukinira ikipe y'igihugu y'u Bubiligi

Mike Tresol ari kwitwara neza mu ikipe ye ya Genk 




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129795/u-bubiligi-bushobora-gutuma-ndayishimiye-mike-tresol-adakinira-amavubi-129795.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)