FERWAFA yasinyanye amasezerano na Eco Art yo... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni amasezerano yasinwe kuri uyu wa Kane mu mujyi wa Kigali, mu kabuga ka Nyarutarama. Aya masezerano, agamije gufatanyiriza hamwe hagati y'ikigo cya Eco Art na FERWAFA mu gutegura imikino y'igikombe cy'Isi ariko kigamije kwita ku bidukikije, ari nayo ntego nyamukuru y'ikigo Eco Art.

Secoto mu magambo arambuye bivuze "Sustainable Environmental Conservation Tournaments". Iri rushanwa n'ubundi rizitabirwa n'amakipe 32 yose yo mu Rwanda, aho amakipe 30 azaba azaba aje ku rwego rw'uturere, ubundi andi makipe abiri azaba ahagarariye Parike.

Ni irushanwa rizitabirwa n'abakinnyi bakiri bato, nibura bari hagati y'imyaka 14 na 23

Shumbusho Patience ukuriye Eco Art iri gutegura iyi mikino, avuga ko bahisemo kwifashisha umupira w'amaguru mu buryo bwo kwita ku bidukikije hamenyekana amakuru ahagije. 

Yagize ati "Uburyo bwo kwita ku bikudukikije ariko binyuze muri Siporo turavuga tuti 'kuki tutakoresha ijwi rya siporo tubungabunga ibidukikije', ni yo mpamvu twazanye umushinga wa SECOTO uzakorera mu bihugu 201 bisanzwe ari abanyamuryango b'Umuryango w'Abibumbye (UN)."

Umushinga wa SECOTO uzakorera mu bihugu 201 bisanzwe ari abanyamuryango b'Umunyarango w'Abibumbye

Umunyamabanga w'umusigire wa FERWAFA, Jules Karangwa yavuze ko iki gikorwa ECO Arts yateguye ari indashyikirwa ariyo mpamvu nabo babumvise vuba. Yagize ati" Iyo urebye bimwe mu bibazo byugarije Isi, ni imihindagurikire y'ikirere, rero iyo urebye abashobora gukemura iki kibazo ni abagiteza, ni twebwe bantu. 

Mu 2016, FIFA yagiranye ubufatanye n'Umuryango w'Abibumbye (UN) mu rwego rwo gukomeza ubukangurambaga mu bijyanye n'ibidukikije binyuze mu mupira w'amaguru. Ni muri uwo mujyo na FERWAFA turimo gufatanya na ECO Arts, tuzakomeza kubaha ubufasha bwose muri tikinike."

Sitade ya Kigali Pele Stadium, Sitade Ubworoherane, Sitade mpuzamahanga y'Akarere ka Huye, na Sitade Umuganda, nizo zizakira iyi mikino aho buri sitade izakira amakipe 8, irushanwa rikazamara ibyumweru bibiri.

Nshumbusho Patience uhagarariye Eco Art yemeza ko uko iri rushanwa rizagenda ryaguka, bashobora kuzajya no mu yindi mikino 

Hazahembwa ikipe yabaye iya mbere, ndetse n'ikipe yitwaye neza mu bijyanye n'ubukangurambaga bwo kwita ku bidukikije, ariko buri kipe yose yitabiriye ikaba izahembwa. Ikipe ya mbere, izahabwa miliyoni 50 Frw, naho buri kipe yitabiriye, ikaba izahabwa miliyoni 10.

Ntabwo bizarangirira aho, kuko ikipe yabaye iya mbere mu mpera z'umwaka, izerekeza muri Dubai aho izaba yitabiriye umuhango wo gutangiza imikino y'igikombe cy'Isi.

Jules Karangwa wari uhagarariye FERWAFA ubwo yitegerezaga amasezerano 

Abanyamakuru b'ibitangazamakuru byo mu Rwanda bari bitabiriye ari benshi ndetse bakurikirana uyu muhango wo gusinya amasezerano y'ubufatanye



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129798/ferwafa-yasinyanye-amasezerano-na-eco-art-yo-gutegura-igikombe-cyisi-cyita-ku-bidukikije-a-129798.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)