Rwamagana: Hibutswe urubyiruko rwazize Jenosi... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kwibuka urubyiruko rwishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, byabereye mu murenge wa Kigabiro kuwa Kane tariki ya 25 Gicurasi 2023. Ubutumwa bwahawe urubyiruko, rwasabwe kwimakaza Ubumwe n'Ubudaheranwa ndetse bakirinda abashuka urubyiruko barutoza guhembera amacakubiri.

Nyuma yo kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Rwamagana, bakomereje igikorwa cyo kwibuka urubyiruko rwishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni igikorwa cyabereye mu nzu mberabyombi y'urwunge rw'amashuri ryitiriwe Mutagatifu Aloyizi rw'i Rwamagana (Groupe Scolaire Saint Aloys Rwamagana), ahabereye ibikorwa birimo gucana urumuri rw'icyizere hanatangwa ibiganiro byibanze ku mateka yaranze u Rwanda.

Urwo rubyiruko rwo mu karere ka Rwamagana rwagaragarijwe uburyo ubutegetsi bwa mbere ya Jenoside bwatotezaga Abatutsi ndetse bakicwa guhera mu 1959. Ubwo butegetsi bubi bwacengezaga amacakubiri mu bo bayobora kugeza aho inyigisho mbi zatumye Abatutsi barenga miliyoni bicwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu kiganiro cyatanzwe na Dukesha Paul umukozi wa Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu afatanyije na Murigo Emmanuel Umwarimu wigisha muri Kaminuza ya UTAB, bagaragarije urubyiruko uburyo abayobozi bayoboye u Rwanda mbere ya Jenoside bigishaga abaturage kwanga Abatutsi ndetse urubyiruko bakarukoresha kwica Abatutsi barimo abari urungano rwabo mu 1994.

Muri icyo kiganiro hagarutswe ku mateka mabi abakoloni basigiye abanyarwanda kuko bashenye Ubumwe bw'Abanyarwanda bitewe no kwigisha ko ibyiciro by'imibereho y'abanyarwanda ari amako kugira ngo babone uburyo babacamo ibice.

Urubyiruko rwagaragaje ko ibikorwa byo kwibuka bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bifasha kwisuzuma bagafata ingamba zo guhangana n'ibyatuma Jenoside yongera kubaho.

Umwe mu rubyiruko rwitabiriye ibikorwa cyo kwibuka urubyiruko rwazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Muhozi Bright, avuga ko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 abafasha kumenya ukuri ku byabaye muri Jenoside.

Yagize ati: "Ibikorwa cyo kwibuka urubyiruko rwazize Jenoside yakorewe Abatutsi, ni igikorwa duha agaciro kuko abishwe twibuka bari urubyiruko rungana natwe abandi bari bato. 

Iyo twibuka urwo urubyiruko tuzirikana ko tugomba kuba urubyiruko rwubaka igihugu kandi amateka ya Jenoside bakwigishije twakuyemo isomo ryo gukora ibikorwa byubaka igihugu ndetse tukarwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n'amacakubiri kuko byashenye Ubumwe bw'Abanyarwanda."

Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Umutoni Jeanne mu butumwa yahaye urubyiruko yarushishikarije guharanira kubaka Igihugu kizira amacakubiri.

Yagize ati: "Urubyiruko mugomba kwigira ku mateka y'inkotanyi biyemeje kubohora u Rwanda kandi abenshi bari urubyiruko nkamwe. Uyu munsi turatekanye kubera urubyiruko rwiyemeje guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bakabohora u Rwanda kubera kwitanga.

Urubyiruko rw'uyu munsi kandi mufite inshingano zo guharanira gusigasira Ubumwe bw'Abanyarwanda mugaharanira kurwanya amacakubiri kandi mukirinda icyatuma habaho indi Jenoside."

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Itangazamakuru n'imikoranire n'izindi Nzego muri Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Rukesha Paul, yasabye urubyiruko kwiga amateka kandi akabafasha kumenya ububi bwa Jenoside .

Yagize: "Urubyiruko turarusaba kwiga amateka yose yaranze u Rwanda, bagasoma amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu bitabo biri mu isomero rya MINUBUMWE. Gusoma ayo mateka bizatuma bamenya ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kuko hari inyigisho dutanga ariko hari ababyeyi babi bashobora  kubigisha inyigisho mbi zihembera amacakubiri."

Rukesha yakomeje ashimira urubyiruko rugaragaza ko rwiyemeje guharanira kubaka Ubumwe n'Ubudaheranwa. Yagize ati: "Turashimira urubyiruko rwashinze imiryango myinshi muri gahunda yo kubaka Ubumwe bw'Abanyarwanda, ibyo ni ibikorwa dushima kandi bakora ibikorwa byiza byubaka Igihugu."

Kwibuka urubyiruko rwazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 byabereye no mu tundi turere tugize Ibyara y'Iburasirazuba ndetse urubyiruko duhabwa ibiganiro byibanze ku ruhare rw'urubyiruko mu kubaka Ubumwe, Ubudaheranwa no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.


Urubyiruko rwo mu Karere ka Rwamagana rwibutse bagenzi babo b'urubyiruko bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129783/rwamagana-hibutswe-urubyiruko-rwazize-jenoside-yakorewe-abatutsi-mu-1994-129783.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)