Rusizi: Abajyanama basabye abaturage guhagurukira ikibazo cy'imirire mibi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni igikorwa cyabaye mu Cyumweru cy'umujyanama, cyatangiye tariki 11 - 15 Gicurasi 2023. Abagize Inama Njyanama y'Akarere ka Rusizi bari gusura abaturage bo mu Mirenge igize Akarere, bagafatanya nabo mu bikorwa by'imiganda yo gufasha abatishoboye.

Aba bayobozi batega amatwi ibibazo bibangamiye imibereho y'abaturage, bagakorana inama z'ubukangurambaga nko mu isuku, kuboneza urubyaro, kurwanya imirire mibi mu bana, gukumira abana bata ishuri n'ibindi.

Ni ibikorwa bishamikiye muri gahunda bize 'Tujyanemo', aho umuturage agira uruhare mu bimukorerwa.

Muri gahunda yo kurwanya imirire mibi, abaturage basabwe gukora akarima k'igikoni kuko iyo bahinzemo imboga bakazivaga n'amafunguro bituma barya indyo yuzuye, bakabifatanya no korora amatungo magufi.

Kwegera abaturage bigamije kunga ubumwe bw'abaturage n'abayobozi, cyane ko raporo yakozwe n'Urwego rw'Imiyoborere mu Rwanda (RGB), yagaragaje ko abaturage bazi Inama Njyanama ku rwego rw'Uturere ku gipimo cyo hasi ugereranyije n'abazi Inama Njyanama zo ku rwego rw'Imirenge n'Utugari.

Bamwe mu baturage bo mirenge ya Nzahaha, Mururu na Rwimbogo bavuga ko mu byo bungukiye muri iyi gahunda harimo kurwanya imirire mibi bahinga imboga ndetse bakorora n'amatungo magufi.

Uzamushaka Odette utuye mu Murenge wa Nzahaha yagize ati "Icyo numvise ni nko korora inkoko ikajya itera amagi ngaha umwana akayarya ku buryo nanayagurisha nkaba nabona agasabune. Ni kimwe no guhinda akarima k'igikoni nzajya nsoromamo imboga nkavanga n'ibiryo by'umwana akamererwa neza, bityo bikadufasha kurwanya imibirire mibi".

Sebakungu Joel wo Murenge wa Rwimbogo, avuga ko uturima tw'igikoni dufasha mu mirire y'abana ndetse n'abantu bakuru.

Yagize ati"Duhinga dodo tukazivanga n'ibyo tukarya, tugaha abana natwe tukaryaho mu mafunguro yacu ya buri munsi".

Ntanyuranya na Nsabima Pierre wo mu Murenge wa Mururu, uvuga ko nyuma yo gusobanurirwa akamaro k'indyo yuzuye we n'umuryango we bagiye gukora karima k'igikoni, ndetse bakazagerageza no kuvanga n'ifungur ibikomoka ku matungo cyane ko begeranye n'ikiyaga cya Kivu.

Yagize ati "Twasobanuriwe akamaro ko kurya indyo yuzuye. Mu muryango wanjye ntako twagiraga ubu tugiye kugakora kandi mu mafungura yacu tuzajya dushiramo n'isambaza kuko tegereye iki Kiyaga cya Kivu".

Visi Perezida w'Inama Njyamana ya Rusizi, Kwizera Giovani Fidele, yavuze ko guhinga imboga bifasha mu kurwanya imirire mibi, noneho korora amatungo magufi biaba byafasha mu kuzamura imibereho y'abaturage.

Yagize ati "Muri iki Cyumweru cy'umujyanama turi kuganira n'abaturage tubabwira ko hari ibyo Leta ibakorera ndetse nabo hari byo basabwa. Leta ifite uburyo butandukanye iteramo inkunga abari mu mirire mibi badafite ubushobozi, ariko n'abafite ubushobozi bakigishwa uburyo bwo gutegura indyo yuzuye, bakora akarima k'igikoni bagateramo imboga bavanga n'ibyo barya, ndetse n'abana babo, ibi bifasha mu kurwanya imirire mibi.'

Yasabye abaturage korora amatungo magufi arimo inkoko, inkwavu ndetse n'ihene, kuko uretse kubafasha byaba n'inzira yo kwiteza imbere mu buzima bwabo.

Kuriuyu wa 14 Gicurasi 2022, Abajyanama mu nama Njyanama y'Akarere bakoraze umwiherero wihariye ugamije kwisuzuma no kureba ibikeneye konozwa kurushaho kugira ngo imikorere n'imikoranire ikomeze ibe myiza muri rusange.

Isangamatsiko y'iki Cyumweru cy'umujyanama igira iti "Tujyanemo : Turwanye ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'abaturage."




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-abajyamana-basabye-abaturage-guhagurukira-ikibazo-cy-imirire-mibi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)