Prince Salomon yatangiye gusohora indirimbo k... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Kane tariki 25 Gicurasi 2023, nibwo Prince ubarizwa mu Mujyi wa Texas yashyize ahagaragara iyi ndirimbo y'iminota 2 n'amasegonda 48'.

Asohora iyi ndirimbo, yavuze ko ashima buri wese wagize uruhare mu ikorwa ryaryo n'abahanzi bamuhaye amahirwe yo gukorana indirimbo kuri album ye ya mbere yise 'True Love' nka Davis D, Kevin Kade ndetse na Onika.

Amashusho y'iyi ndirimbo y'urukundo agaragaramo umukobwa witwa Nelly usanzwe umunyerewe mu ndirimbo z'abahanzi banyuranye. Ni we wakinnye ubutumwa uyu muhanzi yaririmbye afatanyije n'umusore bari kumwe muri Video.

Prince yabwiye InyaRwanda ko indirimbo 'Ibirenze' ivuga ku 'muntu wari waragize ibihe bibi mu rukundo agacika intege gusa akaza guhura n'umuntu umuhoza amarira akanamwibagiza ibihe bibi yagiriye mu rukundo.'

Yavuze ko yandika iyi ndirimbo 'nashakaga kubwira abantu bazinutswe iby'urukundo ko hakiri icyizere cyo guhura n'umuntu ukurutira abandi bose mwahuye mbere'.

Uyu musore avuga ko yishimye bitewe n'uko abashije kurangiza indirimbo zose zigize album ye ya mbere nk'umuhanzi wigenga.

Ati 'Ndumva Nishimye cyane kuko nateye intambwe mu muziki wanjye nanjye nkaba ningiye mu bahanzi bafite Album y'indirimbo. Kuko bisaba gukora cyane kugirango umuntu abigereho.'

Album ye iriho indirimbo 10 ndetse n'inyongezo 'Bonus Track' imwe. Yubakiye ku ndirimbo zigaruka ku rukundo, umubano hagati y'abantu babiri bakundana n'uburyo bagomba kwitwara mu rukundo rw'abo.

Prince avuga ko ubwo yatangiraga gukora kuri iyi album, yatekereje abahanzi bakomeye kandi bagezweho muri iki gihe bahuza imbaraga ahitamo Davis D na Kevin Kade.

Akomeza ati 'Impamvu natekereje gukorana na Davis D ndetse na Kevin Kade n'uko ari abahanzi nkunda kandi mfana no mu buzima busanzwe, kandi bakaba ari abahanga cyane, niyo mpamvu nakoranye nabo.'

Nk'umuhanzi akaba n'umunyeshuri ubarizwa muri Canada, avuga ko atekereza kugaruka mu Rwanda gusura imiryango n'ibindi.

Yavuze ko ashaka kubanza gushyira hanze indirimbo zigize iyi album, mbere y'uko atangira gutekereza uko yakora igitaramo cyo kumurika iyi album.

Prince Salomon avuga ko yandika indirimbo zigize iyi album yifashishije Kevin Kade, Davis D, Ndayambaje Patrick, Eesam na Fella Music.

Iyi album ye iriho indirimbo nka 'Ninde', 'Bindimo' yakoranye na Khalfan na Onika, 'Pending', 'Wowe' na Davis D, 'Kare' yakoranye na Kevin Kade na David D, 'Ibirenze', 'Never before' yakoranye Vega Divine, 'Igitenge', 'Monalisa' yakoranye na Kevin Kade ndetse na 'True Love'.


Prince yagaragaje urutonde rw'indirimbo 10 zigize album ye ya mbere yise 'True Love' 

Prince avuga ko yishimiye gushyira akadomo kuri izi ndirimbo zigize album ye ya mbere


Davis D yakoranye kuri album na Prince Salomon indirimbo bise 'Wowe'

Prince yahuje imbaraga na Kevin Kade bakorana indirimbo bise 'Monalisa' 

Prince Salomon abarizwa muri Canada mu ntara ya Québec mu Mujyi wa Montreal

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'IBIRENZE' YA PRINCE SALOMON

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129784/prince-salomon-yatangiye-gusohora-indirimbo-kuri-album-yahurijeho-davis-d-na-kevin-kade-vi-129784.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)