Mu bukwe bwa Bienvenue Redemptus wahoze ari umunyamakuru kuri Televiziyo y'u Rwanda, wari wasezeranye n'umukunzi we Igihozo Divine, uyu Divine wari umugeni yakoze agashya maze abantu baraseka.
Ubwo umwe mu basaza bakuru bari muri ubu bukwe bwabaye kuri iki cyumweru tariki 28 Gicurasi 2023, yahamagaye umugeni 'Divine' maze aramuramutsa, amubajije ati 'Gira umugabo?' umugeni yagize ati 'Ndamukugize.' abari aho bahise baseka ndetse nawe ubwe ahita yiseka.
Ni mu gihe, ubusanzwe iyo umuntu mukuru abajije umwari ati 'Gira umugabo?' umwari asubiza ati 'Ndamushimye.'