#Kwibuka29: Abayobozi, abakozi n'abanyeshuri ba ULK bunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi (Amafoto) - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni umuhango wabaye kuri uyu wa 19 Gicurasi 2023, ubimburirwa no gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi.

Witabiriwe n'abayobozi ba ULK Ltd, abayobozi, abarimu n'abanyeshuri ba ULK, ULK Polytechnic n'Ishuri rya Glory Academy.

Umuyobozi Mukuru wa ULK, Prof Dr Nkundabatware Innocent, yavuze ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari umwanya wo kwigira ku mateka mabi yaranze u Rwanda.

Ati "Uyu munsi ntabwo ari ukuza ngo twicare gusa ahubwo hari amasomo dukwiye gukuramo. Tutagiye twibuka, amateka mabi ntiyamenyekana kandi dushobora kwigira ku kibi kugira ngo tugere ku cyiza."

Dr Nkundabatware yashimye FPR Inkotanyi yahagaritse Jenoside ndetse kuri ubu ikaba ikomeje kubaka igihugu.

Aha ni ho yahereye asaba urubyiruko guhagurukira gukunda igihugu cyabo kuko rufite Leta ishishikajwe no guteza imbere Abanyarwanda bose nta vangura.

Ati "Igihugu cyanyu mugomba kugikunda kuko no muri icyo gihe cyari mu icuraburindi twaranagikundaga nkanswe ubu dufite ubuyobozi bwiza. Mugire umurava, murwanye ingengabitekerezo ya Jenoside."

Umuyobozi w'Umuryango w'Abanyeshuri barokotse Jenoside [AERG] muri ULK , Mfitimfura Fiacre, yavuze ko #Kwibuka29 ari uguha agaciro no kuzirikana abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ati "Uyu ni umwanya mwiza wo kunamira abacu, kubaha icyubahiro bakwiye, tubatekereza uko bagiye tukibakeneye, ibyo bagombaga gukorera igihugu cyacu n'indangagaciro zabaranze ubwo bari bagihari."

Hatungimana Claude yatanze ubuhamya bw'uko yarokokeye Jenoside mu yahoze ari Komini Maraba, Perefegitura ya Butare, avuga ko Jenoside yabayeho nyuma y'imyaka myinshi yo gutotezwa no kwicwa.

Yavuze ko mbere akiri umwana kuva mu mashuri abanza bagiye bahagurutswa mu mashuri bazira ko ari Abatutsi.

Ati "Igihe kiragera rero Abanyarwanda amacakubiri arabaganza, batangira kumva ko badafitanye isano ko bamwe ari Abahutu, Abatutsi abandi ari Abatwa."

Umushakashatsi muri Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr Hakizimana Emmanuel, yagaragaje ko ubuyobozi bubi ari bwo bworetse igihugu bukakigeza kuri Jenoside.

Umujyanama Mukuru muri Minisiteri y'Uburezi mu byerekeranye na Tekiniki, Gatabazi Pascal, yavuze ko abarezi n'abakuze muri rusange bafite inshingano zo kwigisha abakiri bato amateka.

Ati "Ubundi, umuntu atoza icyo ari cyo. Aya mateka nk'uko tuyavuga n'ubukana bwayo, ubuzima tubamo dutoza abatoya, twange ikibi, tubishyire mu ngiro. Nibwo butoza.'

Eng Gatabazi yashimye ULK ku bwo gutegura igikorwa cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, ashimangira ko ari inshingano za buri wese.

Abayobozi n'abakozi ba ULK basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Basobanuriwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, uko yateguwe n'uko yashyizwe mu bikorwa
Umuyobozi Mukuru wa ULK, Prof Dr Nkundabatware Innocent, yanditse mu gitabo cy'abasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Inzego zitandukanye zunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Inzego zitandukanye zunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Hacanwe urumuri rw'icyizere
Eng Gatabazi yasabye ko kwigisha abakiri bato amateka ya Jenoside biba inshingano z'abakuze bose
Umushakashatsi muri Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr Hakizimana Emmanuel, yasabye abakiri bato gufatira urugero kuri FPR Inkotanyi yahagaritse Jenoside yakorerwaga Abatutsi
Umuyobozi wa AERG ku rwego rw'Igihugu, Audace Mudahemuka, atanga ubutumwa muri uyu muhango
Uwari uhagarariye IBUKA Rwanda, Ndayambaje Pascal, yasabye ULK guherekeza abana barokotse Jenoside bayigamo kugira ngo babashe kugira ubuzima bwiza



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kwibuka29-abayobozi-abakozi-n-abanyeshuri-ba-ulk-bunamiye-abazize-jenoside

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)