Ibintu 6 bizakwereka ko umusore mukundana azavamo umugabo mwiza kandi uguhesheje ishema  - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abahanga bavuga ko burya umusore mwiza atari ufite amafaranga cyangwa umwiza ku isura, ahubwo umusore mwiza ni umusore wiyubaha kandi uzi icyo gukora mu gihe cyanyacyo.

Burya ikizakubwira ko umusore mu kundana azavamo umugabo mwiza, ni uko uwo musore aba yiyubaha, dore ibiranga umusore wiyubaha.

1.Umusore wiyubaha ntiyirukanka mu bagore n'abakobwa: iyo mukundana ntajya agumya kugudika cyane n'abandi bagore ngo azane ibintu byo kuguca inyuma.

 

2. Umusore wiyubaha ntanywa inzoga ngo asinde; singombwa buri gihe ngo ukunde umusore utanywa inzoga, niyo azinywa ntacyo bitwaye ariko akazinywera ku rugero kandi mu gihe cyanyacyo.

 

3.Umusore uzavamo umugabo mu zima aba azi guhangira amafaranga: singombwa ngo abe agundira amafaranga, Oya!, ahubwo biterwa nuko ayakoresha ndetse n'uburyo ayatangamo, rero ugomba kureba umusore uzi gukoresha amafaranga neza kandi uzi kuyashaka.

4. Umusore wiyubaha yubaha n'abandi, ntuzigire wemera gukomeza gukundana n'umusore ubona utajya w'ubaha bagenzi cyane cyane abana n'abagore, ntaba atabubaha nawe ntazakubaha.

5. Umusore uzavamo umugabo ntajya avuga amagambo adakenewe, ntaba akunda kujya mu matiku ya hato na hato adakenewe.

6. Umusore uzavamo umugabo mwiza iteka ryose ntatekereza ibijyanye no gusohoka cyangwa kuryamana, ahubwo ahora ashyira imbere ibyateza inyungu umubano wanyu ndetse n'urugo rwanyu.



Source : https://yegob.rw/ibintu-6-bizakwereka-ko-umusore-mukundana-azavamo-umugabo-mwiza-kandi-uguhesheje-ishema/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)