Urukiko rwanzuye ko Karasira Aimable azasuzumwa indwara zo mu mutwe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Icyemezo cy'Urukiko cyasohotse kuri uyu wa Kane tariki ya 6 Mata 2023, kivuga ko hashyizweho itsinda ry'abaganga bo ku bitaro by'i Ndera rizasuzuma niba Karasira Aimable afite uburwayi bwo mu mutwe.

Icyemezo kigira kiti 'Urukiko rutegetse ko hashyirwaho abaganga 3 bo mu bitaro by'i Ndera bagasuzuma Karasira Uzaramba Aimable.'

Karasira aregwa ibyaha bitandukanye birimo no Guhakana jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Abaganga ngo bagomba 'Gusuzuma niba hari uburwayi bwo mu mutwe afite, basanga abufite bakagaragaza aho bugeze.'

Mu iburanisha riheruka, urubanza rwa Karasira rwari rwasubitswe nyuma y'uko agaragaje ko afite uburwayi, ndetse n'abamwunganira birimo Me Gatera Gashabana na Me Evode Kayitana, bashimangira ko umukiriya wabo akwiye kwitabwaho nk'uko byagenze kuri Barafinda Sekikubo Fred.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/urukiko-rwanzuye-ko-karasira-aimable-azasuzumwa-indwara-zo-mu-mutwe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)