Perezida Ruto yandikiye i Kigali amateka atarakorwa n'undi muyobozi wa Kenya - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuva mu 1963 Kenya yaba Repubulika, ku ngoma ya Jomo Kenya, gukomeza ku bandi bakurikiye yaba Daniel Arap, Mwai Kibaki na Uhuru Kenyatta, nta wigeze ajya hanze y'igihugu ngo asinye amasezerano menshi nk'ayo Ruto yasinyiye i Kigali.

U Rwanda na Kenya byasinyanye amasezerano icumi. Arimo ajyanye n'ubufatanye mu bijyanye n'amagororero, ayo guhana amahugurwa mu bya dipolomasi, ayo mu ikoranabuhanga, ajyanye n'ubuzima, urubyiruko no guteza imbere amakoperative.

Hasinywe kandi amasezerano y'imikoranire mu burezi, mu buhinzi n'ayo guteza imbere uburinganire.

Perezida Ruto yavuze ko afite icyizere gikomeye ku mubano w'u Rwanda na Kenya, ashingiye ku ntambwe yatewe muri uru ruzinduko rwe ubwo hasinywaga aya masezerano.

Ubwo Perezida Kagame yamwakiraga ku meza, yagarutse kuri aya masezerano agira ati "Ni yo masezerano y'ubufatanye menshi asinywe mu ruzinduko urwo arirwo rwose rw'Umukuru w'Igihugu uwo ariwe wese wa Kenya."

"Bigaragaza ubushake n'umuhate mufite n'ubushake Guverinoma ya Kenya ifite kugira ngo umubano wacu ugere ku rundi rwego rwisumbuye."

Amasezerano yasinywe akurikira ubufatanye busanzwe hagati y'ibihugu byombi. Magingo aya, Kenya isigaye ikoresha ikoranabuhanga rya EBM yahawe n'u Rwanda.

Nubwo bimeze bityo ariko, Kenya yagize ikoranabuhanga ryo gukusanya imisoro mbere y'u Rwanda ariko ntiryatangaga umusaruro wifuzwa. Ruto yaje kumenya ko u Rwanda rufite ikoranabuhanga rya EBM rwatangiye gukoresha mu 2013, kandi rigatanga umusaruro.

Yabwiwe ko u Rwanda rutangiza EBM mu gukusanya umusoro ku nyongeragaciro, uwo mwaka TVA yakusanyijwe yahise izamuka ku kigero cya 48%.

Yabwiwe ko kandi mu myaka yakurikiyeho nibura TVA yiyongera ku kigero cya 12% kandi ko igize nibura 34% by'imisoro yose ikusanywa, igipimo kiri hejuru ugereranyije n'ibindi bihugu.

Yahise yiyemeza gusaba u Rwanda iri koranabuhanga, yohereza mu Rwanda Komiseri ushinzwe imisoro kugira ngo arebe uko rikora, nyuma anahamagara Perezida Kagame amusaba ko Kenya yahabwa ikoranabuhanga rya EBM.

EBM u Rwanda rukoresha nirwo rwayikoreye, ruyifata nk'uburyo bwo kwishakamo ibisubizo ku bibazo rufite. Perezida Kagame yahise yemerera Ruto ko igihugu cye cyahabwa iryo koranabuhanga, rihita ritangira no gukoreshwa muri Werurwe uyu mwaka.

Usibye kuba iri koranabuhanga ryarageze muri Kenya rigahindurirwa izina, imikorere imeze nk'iya EBM yo mu Rwanda 100%. Kenya ikoranabuhanga ryayo ryifashishwa mu gukusanya TVA ryitwa eTIMS.

Amasezerano yasinywe hagati y'impande zombi agena ko nko mu buzima, Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal bigiye kugirana imikoranire na Kenyatta National Hospital, bikajya bihana ubumenyi n'ubunararibonye.

Ku rundi ruhande, nko mu burezi, Carnegie Mellon University ishami ry'u Rwanda igiye kugirana imikoranire na Kaminuza ya Nairobi, ari nayo Perezida Ruto yizemo.

Perezida Kagame yakiriye mugenzi we William Ruto muri Village Urugwiro mu ruzinduko rwo gushimangira umubano usanzwe hagati y'ibihugu byombi
Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Prof Jeannette Bayisenge na mugenzi we wa Kenya, Aisha Jumwa Karisa Katana, basinye ajyanye no guteza imbere uburinganire
Minisitiri w'Ubuhinzi, Dr Ildephonse Musafili hamwe na mugenzi we wa Kenya, Franklin Mithika Linturi, basinye amasezerano mu bijyanye n'ubuhinzi
Minisitiri w'Uburezi mu Rwanda, Dr Uwamariya Valentine na mugenzi we wa Kenya, Ezekiel Machogu Ombaki basinyanye amasezerano y'imikoranire mu burezi
Ba Minisitiri b'Ububanyi n'Amahanga, uw'u Rwanda Dr Vincent Biruta n'uwa Kenya, Dr Alfred Nganga Mutua, basinyanye amasezerano arindwi

Amafoto: Village Urugwiro




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ruto-yandikiye-i-kigali-amateka-atarigeze-akorwa-n-undi-muyobozi-wa-kenya

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)