"Ntituzemera ko hari utubwira uko tubaho"-Perezida Kagame #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu butumwa yatanze atangiza Icyumweru cyo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi,Perezida Kagame yavuze ko abanyarwanda bize byinshi ku mateka mabi yaranze u Rwanda ku buryo ntawe ukwiye kubigisha uko babaho ubuzima bwabo muri iki gihe.

Perezida Kagame yatangiye avuga ko uyu munsi u Rwanda rwibuka ibitambo bigikomeza by'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n'abahitanwe nayo

Yakomeje avuga ko akaga u Rwanda rwaciyemo karwigishije byinshi ku buryo ntawe ukwiye kugena uko Abanyarwanda babaho.

Yagize ati "Abantu bashoboye guhindura ipaji bareba imbere.Abantu bariteguye,barashaka gukora ibintu bikomeye kurusha ibindi.Twahisemo kubabarira ibyo tudashobora kwibagirwa.

Yakomeje agira ati "Dufite uko tubaho,nta n'umwe uwo ariwe wese,ushobora kutugenera uko tubaho.Dufite imbaraga nyinshi dukura kuri ayo mateka zikubwira ko ntawe ugomba kugena uko ubaho ubuzima bwawe.

U Rwanda uyu munsi,turi abaturage bafite ikinyabupfura,bicisha bugufi,tuzi abo turibo,turumva ariko ndagira ngo mbabwire ko igihe buri wese akiri aha ....tuzabaho ubuzima bwacu,tubeho neza uko bishoboka nk'abandi bantu bo ku isi ariko nta burenganzira bafite natwe ntituzemera ko hari utubwira uko tubaho.Ntibizabaho."

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwahindutse kuko ubu Abanyarwanda bafite ubumwe n'ubufatanye mu byo bakora byose mu kubaka ejo hazaza heza.

Perezida Kagame yavuze ko "imvugo y'urwango n'urugomo" bikomeje kuba "ahatari kure ya hano" kandi ko amahanga arimo kwigira ntibindeba nkuko byari bimeze mu Rwanda mu 1994.

Perezida Kagame yagaragaje ko Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye mu buryo budashidikanywaho kandi hari ibihamya bishingiye ku mateka n'ubuhamya bw'abarokotse.

Yavuze ko ibyabaye mu Rwanda mu 1994 ari amateka y'ukuri adashobora guhishwa.

Ati" Jenoside ni ikintu gikorwa kigenderewe kugira ngo gihakane ukuri.
Tugomba kurwanya abafite ingengabitekerezo ya Jenoside kuko byoroshye kuyiraga ababakomokaho.Tugomba kurwanya ihakana rya Jenoside kuko ariko amateka yisubiramo.

Urubyiruko rw'u Rwanda rufite amahirwe kuko rufite igihugu rwita mu rugo kandi cyakirana urugwiro buri wese.Abantu bose.

Turashishikariza urubyiruko rw'u Rwanda kwiga amateka kugira ngo rubashe gutera imbere ruzi neza ukuri kandi ruzi inshingano, kandi ruzi ko rugomba kubazwa icyo rushinzwe. Ngicyo icyo kwibuka twiyubaka bivuze.

Abanyarwanda ntituzongera kwemera ugerageza kudutandukanya.Twabonye ibihagije,ibirenze.Ntabwo bizongera kubaho ukundi."

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwigiye ku byabaye ko ntawagufasha utifashije.

Ati "Igihe twari dukeneye ubufasha ubwo ari bwo bwose,isi yose yaduteye umugongo.Ibyo biroroshye,ubutumwa ni:Mwirwaneho.Tugomba kwiga kwirwanaho.Ndatekereza ko twize cyane.Niba hari ubufasha tuzashimira,niba ntabwo,ntituzarimbuka ngo nuko ntawadufashije."

Perezida Kagame yasoje ashimira abanyarwanda umurava bagaragaje mu kurenga ibikomeye cyane hanyuma bagafatanya mu kubaka igihugu cyiza.



Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bacanye urumuri rw'icyizere



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/ntituzemera-ko-hari-utubwira-uko-tubaho-perezida-kagame

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)