Jambo asbl mu kuyobya uburari: Urujijo ku gikorwa cyahujwe no kwibuka abasirikare b'Ababiligi baguye i Kigali - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

I Kigali, wari umunsi wubashywe, wateguwe neza n'u Bubiligi muri Camp Kigali aho aba basirikare biciwe. Ni igikorwa u Rwanda rwoherejemo Umuyobozi muri Minisiteri y'Ingabo Ushinzwe ubutwererane mpuzamahanga, Brig Gen Patrick Karuretwa, Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y'Ububanyi n'amahanga ushinzwe u Burayi, Amerika n'imiryango Mpuzamahanga, Amb. Guillaume Kavaruganda, hitabira Umuyobozi uhagarariye abadiplomate mu Rwanda, Guy Nestor Itoua n'abandi.

🌹🤍🇧🇪 🪖
Today we paid tribute to the 10 Belgian UN peacekeepers murdered 29 years ago at the start of the genocide against the Tutsi on April 7th 1994. We gathered at #CampKigali in memory of their sacrifice. Their courage and dedication deserve our deepest respect.#Kwibuka29 pic.twitter.com/C9O6ajiwKt

â€" Embassy of Belgium in Rwanda (@BelgiumRwanda) April 8, 2023

Mu Bubiligi ho byari ibindi bindi. Mu gihe ari ho iki gikorwa cyakabaye cyubashywe kurushaho, amafoto yagiye hanze agaragaza abasirikare batatu bitabiriye iki gikorwa baterera isaliyuti urwibutso rw'abo basirikare bagaragara ku rutonde, bagaragiwe n'abanyamuryango ba Jambo asbl, umuryango uhakana ukanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni igikorwa cyabereye ku rwibutwo rwa Mons mu Bubiligi. Igitangaje ni uko mu gihe icyo gikorwa kigaruka ku Rwanda, nta mukozi wa ambasade y'u Rwanda wahagaragaye. Ibyo bigahura n'uko Ambasade itari kwitabira umuhango itagize uruhare mu gutegura, watumiwemo na Jambo asbl.

Iri shyirahamwe rivuga ko ryatumiwe muri uwo muhango, ndetse perezida waryo Mugabowindekwe Robert yahavugiye ijambo.

Today in Mons (Belgium), @jamboasbl was invited to the commemoration of the genocide against Tutsi and the murder of Belgian peace keepers. @MugRobert (representing #MPORE), delivered a speech before paying respect to the victims. pic.twitter.com/iy9jOv8C99

â€" Gustave Mbonyumutwa (@gmbonyumutwa) April 8, 2023

Dusubize amaso inyuma

Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Mons, rwatashywe ku wa 23 Mata 2021, mu muhango witabiriwe na Minisitiri w'Ububanyi n'amahanga w'u Rwanda, Dr Vincent Biruta.

Rwaje rwiyongera ku rwibutso rwa Bruxelles n'urwa Charleroi rwatashywe mu 2017.

Ishyirahamwe Jambo asbl rikomeje kutavugwaho rumwe, rigizwe n'abana bakomoka ku bari abayobozi muri Leta za kera, bafitanye isano n'amateka yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni ikintu gifatwa nk'amashami yashibutse ku babyeyi benshi bapfuye, yarazwe gusigasira ingengabitekerezo y'ababyeyi no gusibanganya ibibi bakoze.

Banditse inyandiko nyinshi batemera Jenoside yakorewe Abatutsi, ahubwo bavuga ko habayeho Jenoside yakorewe Abatutsi n'iyakorewe abahutu, ku buryo iyo bageraga mu gihe cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, bakoraga ibinyuranye nabyo.

Iyi Jambo asbl yamaze igihe ikorana na Joseph Matata ufite icyo yise "Centre to Fight Impunity and Injustice in Rwanda (CLIIR)", bagahura ku wa 6 Mata mu cyo bitaga kwibuka bose.

Umwe mu baganiriye na IGIHE wakurikiranye imyitwarire ya Jambo asbl, yagaragaje ko muri iki gihe yahinduye imvugo, kuko noneho barimo kwemera Jenoside yakorewe abatutsi mu buryo bumwe, mu bundi bayihakana.

Ati "Bahinduye imvugo, ubu bavuga ko habaye Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko ko yakozwe n'abantu bo hasi, baba abasirikare, baba abaturage, ngo kubera uburakari bw'uko FPR yahanuye indege ya Habyarimana, bagasobanura ko Guverinoma y'abatabazi nta ruhare yabigizemo, ahubwo yashatse guhagarika Jenoside bikanga."

Aba bose bakomoka ku babyeyi biganjemo abakoze Jenoside. Urugero nka Gustave Mbonyumutwa, Se ni Shingiro Mbonyumutwa wabaye umuyobozi w'ibiro bya Jean Kambanda wari Minisitiri w'Intebe muri Leta y'Abatabazi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Gustave Mbonyumutwa yanabaye umutangabuhamya ushinjura mu rubanza rwa Matayo Ngirumpatse wari Perezida w'Ishyaka MRND mu gihe cya Jenoside, waburaniye i Arusha, aho yavuze ko mu Rwanda kiriya gihe yabonaga Abatutsi badahohoterwa, ku buryo bavaga i Gitarama bakajya ku Gisenyi ku mucanga, nta kibazo.

Naho Robert Mugabowindekwe uyobora Jambo asbl, ni umuhungu wa Lt Col Éphrem Rwabalinda wabaye Umujyanama w'Umugaba Mukuru w'Ingabo za Habyarimana. Ubwo zari zisumbirijwe, Lt Col BEM Rwabalinda yoherejwe i Paris hagati ya tariki 9-13 Gicurasi 1994, guhura n'abayobora igisirikari cy'u Bufaransa,asaba ubufasha.

Umusesenguzi yakomeje ati "Iri shyirahamwe ntirigashuke abantu ko bakoresheje ijambo 'Jenoside yakorewe Abatutsi', kuko bavuga ko yakozwe kubera uburakari bwo guhanurwa kw'indege, ndetse bakavuga ko hanabaye Jenoside yakorewe Abahutu."

Mu ntangiriro, abahakana bakanapfobya Jenoside mu Bubiligi bari bafite agahenge kuko urwibutso rwa Woluwé Saint-Pierre, mbere hariho ko ari urw'abazize Jenoside yabaye mu Rwanda, mbere y'uko byemezwa ku buryo budashidikanywaho n'Umuryango w'Abibumbye ko ari Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Amakuru avuga ko icyo gihe Ambasaderi w'u Rwanda mu Bubiligi, Masozera Robert, yaje kubwira ubuyobozi bwaho ko batazasubira kuri uru rwibutso niba barusangira n'abahakana Jenoside.

Polisi yatangiye kujya ikumira abanyamuryango ba Jambo asbl igihe bashakaga kurukoresha ku wa 6 Mata, imihango yabo bakayikorera mu muhanda.

Mu 2016, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe wari ugeze mu Bubiligi, yabwiye Didier Rynders wari Minisitiri w'Ububanyi n'amahanga ko icyabikemura ari uko izina ryanditse ku rwibutso ryahinduka, hakajyaho ko ari Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ubuyobozi bwaho bwagaragaje impungenge ko urwo rwibutso rwahanzwe n'umunyabugeni, ku buryo bigoye ko yagaruka ngo abihindure.

Byemejwe ko ku ruhande hashyirwa ikirango ko ari Jenoside yakorewe Abatutsi, nk'uko byemejwe n'Umuryango w'abibumbye, byemezwa muri Mata 2017.

Ibikobya byo gupfobya byinjiwemo na bamwe mu barokotse

Umusesenguzi yakomeje ati "Icyadutangaje ni uko mu mwaka ushize mu 2022, twabonye Jambo asbl ijya ku nzibutso ebyiri, urwa Mons n'urwa Charleroi. Icyo gihe uruhushya ntabwo kuri komine rwasabwe na Jambo asbl, ahubwo rwasabwe n'ishyirahamwe ry'abarokose Jenoside yakorewe Abatutsi ryitwa Igicumbi, riyoborwa n'uwitwa Basabose uba muri Canada."

Umuryango uharanira inyungu z'abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, IBUKA-Rwanda, uheruka kwamagana iryo shyirahamwe rivuga ko rirengera inyungu z'abarokotse Jenoside, kuko ikiryihishe inyuma ari umugambi wo gusebya u Rwanda n'ubuyobozi bwarwo.

Abarishinze barimo uyu Dr Basabose Philippe, Ben Rutabana wa RNC, Dada Gasirabo, Hosea Niyibizi, Uwibambe Léontine, Tabitha Gwiza, Louis Rugambage, Nkubana Louis, Jovin Bayingana n'abandi.

Uyu Gwiza ni mushiki wa Ben Rutabana, ndetse aheruka gushimira Therese Dusabe - nyina wa Ingabire Victoire wahamijwe uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi i Butamwa - ko ari umugore w'intwari.

Urwishe ya nka ruracyayirimo

IGIHE ifite amakuru ko nyuma y'ibyo bikorwa, Ambasaderi w'u Rwanda mu Bubiligi Dr. Dieudonné Sebashongore yandikiye ba burugumesitiri ba komini Mons na Charleroi ko ibi bidakwiye.

Nk'aho byagahagaritswe, kuri uyu wa 8 Mata, Jambo asbl yongeye gukoresha urwibutso rwa Mons, noneho iri kumwe n'abasirikare bavuga ko bibuka bagenzi babo biciwe i Kigali.

Umusesenguzi ati "Nari nzi ko byarangiye bitazongera, none nabonye haje Jambo asbl, nta Igicumbi nabomye, ariko harimo amakosa nk'abiri: Umujyi wa Mons wongeye kubaha uruhushya kandi barababwiye abo abantu ba jambo asbl aribo, ndetse igisirikare cy'u Bubiligi, sinzi niba ari igisirikare cyose, nabonye abasirikare baza bagatera amasaluti, ntabwo abantu baza ngo bakore igikorwa nk'iki batagishije inama ambasade."

Yavuze ko aho bigeze Jambo asbl ishaka guca irya n'ino ngo yigaragaze nk'umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu, "kugira ngo bagaragare nk'abantu badahakana Jenoside, bajya ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi bafatanyije n'abasirikare baguye mu butumwa bw'amahoro."

Yavuze ko iyo umuntu ashatse kuyobya uburari akemera Jenoside ariko akavuga ko yakozwe n'abasirikare bo hasi barakajwe n'ihanurwa ry'indege, ndese ko abayobozi bakuru batabigizemo uruhare, nabyo ari uguhakana.

Ati "Igihe kirageze ngo ibi bintu bihagarare."

Umusesenguzi avuga ko abasirikare bagira imyitwarire bagenderaho ku isi yose, ku buryo kugira ngo bajye muri kiriya gikorwa kuba hari uburenganzira runaka bwatanzwe, ikibazo kigasigara ku buryo habaye igikorwa kireba igihugu runaka, kitarimo ambasade yacyo.

Ati "Kugira ngo inzego za gisirikare zigende zikorane n'umuryango uhakana ukanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ni ikibazo gikwiye gukurikiranwa mu rwego rwa dipolomasi."

IGIHE yagerageje kuvugana na Ambasaderi Sebashongore uhagarariye u Rwanda mu Bubiligi, avuga ko bagishaka amakuru ku byabaye kugira ngo bagire icyemezo babifataho.

Inkuru wasoma: Menya igisekuru gishya cy'abari mu mugambi wo gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi

I Kigali, abasirikare b'Ababiligi bibutswe mu muhango wubashywe

Brig Gen Karuretwa yitabiriye umuhango wabereye muri Camp Kigali
Umuhango wabereye muri Camp Kigali witabiriwe n'abadipolomate batandukanye

Mu Bubiligi ho habaye igikorwa kitamenyerewe, Jambo asbl ihabwamo ijambo

Abasirikare b'u Bubiligi bitabiriye umuhango warimo Jambo asbl
Mugabowindekwe Robert uyobora Jambo asbl avuga ijambo mu gikorwa cyibukiwemo abasirikare b'Ababiligi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/jambo-asbl-mu-kuyobya-uburari-urujijo-ku-gikorwa-cyahujwe-no-kwibuka

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)