Ibyamamare byashenguwe n'urupfu rw'umuraperi Costa Titch #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi ni inkuru yashenguye imitima ya benshi haba abakundaga umuziki we, ibyamamare bitandukanye birimo abahanzi n'Abanyarwanda yaherukaga gutaramira.

Uciye ku mbuga nkoranyambaga z'abahanzi batandukanye bakomeye muri Afurika, amagambo yashize ivuga, benshi bari gushyiraho ibimenyetso (emoji) bigaragaza akababaro batewe n'urupfu rwe.

Umwe mu bagaragaje agahinda kabo ni Nadia Nakai wari umukunzi wa AKA na we uheruka kwitaba Imana. Yagaragaje ko Imana iri kwisubiza aba bahanzi, umwe umwe.

Diamond Platnumz bakoranye indirimbo bise 'Superstar' yashyize ifoto ye ku rubuga rwa Instagram, ashyiraho emoji nyinshi z'amarira. Niko bimeze no kuri Mboso washyizeho amashusho bari kubyina, agaragaza ko ashenguwe n'urupfu rwa mugenzi we.

Ku ruhande rw'u Rwanda nabo bashenguwe n'iyi nkuru. Barimo Bruce Intore wamutumiye mu gitaramo Kivu Fest. Yanditse ati 'Uruhukire mu mahoro muvandimwe'.

Niko bimeze no kuri MadeBeats wamwifurije kugira iruhuko ridashira, n'abandi barimo nka Queen Cha.

Uretse mu byamamare kandi umuryango we wagaragaje ko washenguwe n'urupfu rw'umwana wabo bashimira abantu bamushyigikiye ndetse banabasaba gukomeza kubasengera.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/ibyamamare-byashenguwe-n-urupfu-rw-umuraperi-costa-titch

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)