Umukinnyi yanize mugenzi we amuhora kumusoma ku munwa bahanganye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukinnyi wa Norwich yafashe mu ijosi mugenzi we wa Sunderland aramuniga nyuma y'aho amusomye ku munwa kandi adakozwa iby'ubutinganyi.

Ikipe ya Sunderland ikomeje kongera amahirwe yo gukina imikino ya kamarampaka iyigarura mu cyiciro cya mbere nyuma yo gutsinda igitego 1-0 Norwich kuri Carrow Road.

Abdoullah Ba niwe watsinze icyo gitego muri uyu mukino wari wuzuyemo guhangana,abuza iyi kipe yari mu rugo kuza mu makipe atandatu ya mbere.

Ibintu byazambye ubwo mu minota ya nyuma umukinnyi wa Norwich winjiye asimbura,Jacob Sorensen na myugariro wa Sunderland,Luke O'Nien bakozanyagaho.

Ubwo aba bombi barimo barwanira umupira,O'Nien yasunitse Sorensen undi nawe aragenda aragenda hafi no kugonga ibyapa byamamaza.

Sorensen yagarutse afite umujinya mwinshi hanyuma uyu O'Nien amufata mu mbavu cyane.

Sorensen yabwiye nabi mugenzi we hanyuma uyu O'Nien aramusoma aseka nibwo uyu yahise amufata ijosi.

umwe mu basifuzi yahise aza guhosha aya makimbirane gusa abafana ku mbuga nkoranyambaga bacitse ururondogoro cyane.




Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/umukinnyi-yanize-mugenzi-we-amuhora-kumusoma-ku-munwa-bahanganye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)