Bukayo Saka yemereye impano yihariye umwana wa Kim Kardashian #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kizigenza wa Arsenal,Bukayo Saka yaganiriye n'umwana wa Kim Kardashian ku rubuga FaceTime nyuma gato y'uko uyu mugore agaragaye ku kibuga cya Emirates akareba umukino iyi kipe yakinnye na Sporting CP.

Kim w'imyaka 42,yari kumwe n'umuhungu we Saint ufana ikipe ya Arsenal kuri uwo mukino yatsinzwemo na Sporting muri Europa League.

Kim yashyize kuri Instagram amashusho agaragaza Saka atsinda penaliti ya mbere muri uwo mukino.

Kim yafashe amashusho uyu Saint, w'imyaka irindwi afana cyane avuga izina rya Saka ubwo yari agiye gutera umupira.

Uyu kizigenza wa Arsenal n'Ubwongereza, Saka w'imyaka 21,yahamagaye kuri FaceTime Kim n'itsinda bari kumwe ku cyumweru.

Iki cyamamare kuri TV, Kim Kardashian yafashe amashusho uyu Saka aganira kuri FaceTime na Saint,wari wambaye umwenda wa Arsenal.

Muri ayo mashusho,Saka yahishuye ko afite impano y'umupira wo kwambara ashaka kubaha ndetse abasaba imbabazi ko batabonanye kuri Emirates kuwa Kane.

Mu mashusho,Saka yagize ati "Mumbabarire,ntabwo nababonye ejo.Bambwiye ko mwari mwicaye ahicara abakinnyi.Mbafitiye umupira.

Mubabwire bazamenyeshe igihe bazagarukira nzabashakire imipira."

Kuri ayo mashusho yanditseho ati "Umukinnyi umuhungu wanjye akunda muri Arsenal,Bukayo Saka."

Saint n'umwana wa kabiri wa Kim n'uwahoze ari umugabo we Kanye West.Akunda Arsenal cyane ndetse akunda kugaragara yambaye umupira wayo.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/bukayo-saka-yemereye-impano-yihariye-umwana-wa-kim-kardashian

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)