Akanyamuneza nikose ! Ubwiza bwa Miss Elsa witegura kurushinga bwongeye kuvugisha benshi [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iradukunda Elsa wabaye Nyampinga w'u Rwanda mu mwaka wa 2017 uri mu myiteguro y'ubukwe na Ishimwe Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid , yongeye kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga nyuma y'amashusho yerekana ubwiza n'akanyamuneza afite muri iyi minsi.


Abinyujije kuri konti ye ya Tiktok Miss Elsa yerekanye uburyo asigaye asa, abinyujije mu ndirimbo yaririmbaga adategwa ari nako acishamo uducenga duto duto two kuyibyina maze abiherekeresha amagambo agira ati: 'Where Has Times gone.''

Nyuma y'iyi Video, ubutumwa bwahise bwisukiranya bw'abantu batandukanye bamurata ubwiza, harimo n'abakomezaga kumwifuriza ubukwe n'imyiteguro myiza yabwo. Hari nk'uwitwa Alpha wagize ati: 'Uri mwiza imbere n'inyuma.''

The Only Way we ati 'Urasa neza cyane', undi ati 'Umusatsi, na buri kimwe cyawe' maze ashyiraho imitima myinshi, Coco nawe ubwiza bwe yabubonyemo nka zahabu maze amubwira ko ari mwiza cyane.

Miss Elsa uri mu myiteguro y'ubukwe yasezeranye mu murenge na Prince Kid, mu muhango wabereye mu Murenge wa Rusororo mu karere ka Gasabo ku wa 2 Werurwe 2023.

Urukundo rw'aba bombi rwavuzwe cyane mu ifungwa rya Prince Kid, ubwo Miss Iradukunda Elsa yagaragazaga inyandiko zafashwe nk'impimbano zishinjura Prince Kid ku byaha yari akurikiranyweho ndetse na we akaza kubifungirwa igihe gito akaza kurekurwa nyuma.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/akanyamuneza-nikose-ubwiza-bwa-miss-elsa-witegura-kurushinga-bwongeye-kuvugisha

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)