Abandi bakobwa bo muri Afghanistan bakiriwe mu Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aba-Taliban mu mpera z'umwaka ushize bafashe umwanzuro ubuza abakobwa n'abagore kwiga muri Kaminuza no mu mashuri yisumbuye, ibintu byamaganwe ku Isi hose ariko bigafata ubusa.

Icyo gihe ubwo uwo mwanzuro watangazwaga, Minisitiri w'Amashuri makuru yavuze ko ugomba guhita ushyirwa mu bikorwa. Ni umwanzuro wari uje nyuma y'aho n'ubundi abakobwa bemererwaga kujya mu ishuri ariko bakigishwa n'abarimu b'abagore gusa cyangwa se abagabo bakuze.

Ntabwo impamvu Leta y'Aba-Taliban yashingiyeho ikumira abagore n'abakobwa mu ishuri isobanutse, gusa ivuga ko bishingiye ku iyubahirizwa ry'amategeko agenga idini ya Islam.

Umuryango Mpuzamahanga ufasha impunzi n'abashaka ubuhungiro, IOM, uri gufasha aba bakobwa bo muri Afghanistan kuba bakwimukira mu Rwanda kugira ngo bakomeze amasomo yabo.

Aba bakobwa baherutse kugera mu Rwanda, bakirwa n'Ishuri ryigisha Imiyoborere ryo muri Afghanistan, SOLA.

Ni ishuri ry'abakobwa gusa ryo muri Afghanistan mu Mujyi wa Kabul ariko ubwo Aba-Taliban basubiraga ku butegetsi ryimukiye mu Rwanda kuko ritari ryemerewe gukora.

Ni ryo shuri rifite imikorere nk'iyo muri Afghanistan, aho riha abakobwa uburezi bwo mu mashuri yisumbuye, rikabubakamo ubushobozi bubagira abayobozi beza b'ejo hazaza.

Umuyobozi Mukuru wa IOM, António Vitorino, yavuze ko iki gitekerezo cyo gufasha aba bakobwa gukomeza kwiga, kinejeje, ashimira umuhate w'abagore n'abakobwa bo muri Afghanistan.

Ati 'Iki gikorwa gituma ngira icyizere, kijyanye na gahunda yacu yo gukomeza gukora ubuvugizi hamwe n'abagore n'abakobwa bo mu gihugu, kugira ngo habeho Afghanistan yemera kandi iteza imbere ndetse yubakiye ku ruhare rw'abagore bayikomokamo, kandi ishora imari mu bakobwa.'

Aba bakobwa bageze mu Rwanda nyuma y'amasezerano IOM yagiranye na SOLA yo kubafasha mu by'ingendo no kwimurira abanyeshuri bayo hanze ya Afghanistan, bakimukira mu kigo iri shuri risigaye rikoreramo mu Rwanda.

Abo banyeshuri bagejejwe mu Rwanda baherekejwe n'abakozi ba IOM babageza aho SOLA isigaye ikorera mu Mujyi wa Kigali.

Umwe mu bakozi ba IOM waherekeje aba banyeshuri yavuze bari bishimiye kujya aho ishuri ryabo ryimukiye.

Ati 'Mu rugendo mu ndege, umukobwa muto yahawe ingofero n'amadarubindi y'abapilote. Yari yishimye. Yambaye ingofero ye mu rugendo rwose, yambwiye ko ashaka kuzaba umupilote nakura.'

Shabana Basij-Rasikh washinze SOLA, yavuze ko ubu hashize umwaka Aba-Taliban bakumiriye abakobwa mu mashuri, bimwa uburenganzira bwo kwiga.

Ati 'Bifite igisobanuro gikomeye kuri njye kuko ubu bageze mu Rwanda kugira ngo bakomeze amasomo yabo, nejejwe na IOM ku bufasha bwayo ku buryo bakoze urugendo amahoro bakaba bageze mu ishuri ryacu aho bazakurira bakazavamo abayobozi beza bazasana Afghanistan umunsi umwe.'

Aba banyeshuri bashya basanze bagenzi babo biga muri SOLA bageze mu Rwanda muri Kanama 2021. IOM isobanura ko izakomeza gufasha mu kwimura abandi bakobwa bo muri Afghanistan bakagezwa aho SOLA ikorera.

Byari ibyishimo ubwo aba bakobwa bakirwaga mu Rwanda
IOM ni yo yafashije aba bakobwa bimurirwa mu Rwanda
Bagenzi babo basanzwe mu Rwanda bari bagiye kubakira



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abandi-bakobwa-bo-muri-afghanistan-bakiriwe-mu-rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)