Nyabihu: Ikamyo yabuze Feri igonga imodoka eshanu zirimo itwara abagenzi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikamyo yari itwaye sima izikuye muri Tanzania yakoreye impanuka ikomeye mu karere ka Nyabihu igonga imodoka eshanu zirimo n'itwara abagenzi,Imana ikinga ukuboko ntihagira umuntu uhasiga ubuzima.

Iyi kamyo yaripakiye sima yagonze imodoka 5 zose ubwo yari igeze mu mudugudu wa Gatagara,akagari ka Kijote mu murenge wa Bigogwe ho mu karere ka Nyabihu.

Iyi kamyo imaze kugonga izo modoka 5 nkuko abari aho impanuka yabereye babivuga,yahise igonga amapoto y'amashanyarazi.

Abari aho bavuga ko ari igitangaza cy'lmana kuko nta muntu wapfuye, nta n'uwakomeretse bikabije uretse umuntu umwe wakomeretse byoroheje.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'umurenge wa Bigogwe Bwana Muhirwa Robert, yabwiye UMURYANGO ko iyo mpanuka yabaye ahagana saa tanu n'igice zo kuri uyu wa 26 Mutarama 2023 ariko nta muntu yahitanye n'ubwo yari iteye ubwoba.

Yagize ati "Iyo mpanuka yabaye mu ma saa tanu n'igice.Urabona muri Shaba ahantu hamanuka,hari ikamyo yari isa nk'iy'ahapfiriye,inyuma hari izindi nyinshi zikurikiranye,zirimo amakamyo n'izindi ntoya.

Hari ikamyo ya actros yari ivanye Sima Tanzania iyerekeza i Gisenyi.Ihageze bitewe n'uburemere bw'ibintu yari atwaye,umushoferi imyuka yamubanye mike,imodoka zose agenda azigonga,icyakora ku bw'amahirwa hangiritse Coaster,Daihatsu,indi kamyo n'iyo yaguye,ku bw'amahirwe nta muntu wapfuye.

Hari umuntu umwe wakomeretse wari uri muri Coaster ariko navuganye n'abaganga bambwira ko nta kibazo gikomeye yagize.

Urebye uko impanuka yari imeze wakumva ko abantu bashize.Imana yahabaye nta muntu wigeze atakaza ubuzima."

Yasabye abaturage gukoresha neza umuhanda kuko impamvu iyi mpanuka itahitanye abantu ngo ahanini byatewe nuko abaturage.

Ati "Icyo nabwira abaturage,icya mbere n'ukubahumuriza no kumenya gukoresha umuhanda neza,kuko amahirwe yabayeho nuko nta bantu bari bigabije umuhanda.Bari bitaruye umuhanda kuko iyo baba bakoresheje umuhanda nabi byari gutwara ubuzima bw'abantu benshi kandi bakazirikana ko impanuka yaba igihe cyose bakoresheje nabi umuhanda."



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/nyabihu-ikamyo-yabuze-feri-igonga-imodoka-eshanu-imana-ikinga-ukuboko

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)