Amagambo ya Papa Francis ku butinganyi yatunguye benshi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Papa Francis yabivuze mu kiganiro yagiranye n'Ibiro Ntaramakuru by'Abanyamerika, Associated Press ku wa Kabiri w'iki cyumweru.

Uyu mushumba mukuru wa Kiliziya Gatulika ku Isi, yabivuze ubwo yagarukaga ku itegeko rihana ubutinganyi riri mu mategeko ya bimwe mu Bihugu.

Mu magambo ye, Papa Francis yagize ati 'Kuba umutinganyi [uryamana n'wo bahuje igitsina] si icyaha (crime) [mu rwego rw'amategeko].'

Muri iki kiganiro, umushumba wa Kiliziya Gatulika ku Isi, yagaye Ibihugu bihana abakundana n'abo bahuje ibitsina cyangwa bibabangamira.

Gusa kuri we avuga ko ubutinganyi ari icyaha (sin) imbere y'imana ariko ko bushobora guterwa n'amateka y'umuntu yanyuzemo bityo ko Abasenyeri bakwiye kugira uburyo bumvamo iyi ngingo.

Yagize ati 'Aba basenyeri bakwiye gutangira urugendo rwo guhindura imyumvire, bakabitaho, bakabanezeza nkuko imana ibikorera buri wese muri twe.'

Ibi bitekerezo bya Papa bigamije kuvuganira uburenganzira bw'abatinganyi ni ubwa mbere yari avuze kuri aya mategeko.

Umushumba wa Kiliziya Gatulika ku Isi yavuze ko Kiliziya Gatulika itazigeza ikorera ivanvura abatinganyi kuko isanzwe yakira kimwe abantu bose.

Yagize ati 'Twese tiri abana b'Imana, kandi Imana idukundira uko turi yaba imbaraga nyinshi cyangwa nke zacu.'

Ibihugu 67 byamaze gushyira mu mategeko yabyo ubutinganyi nk'icyaha gihanwa n'amategeko, birimo 11 bigitangaho igihano cy'urupfu.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/amagambo-ya-papa-francis-ku-butinganyi-yatunguye-benshi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)