Rwamagana: abakora mu birombe by'amabuye y'agaciro mu rugamba rwo guhangana na Virusi itera SIDA #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Gatanu tariki 2 Ukuboza 2022 abakora mu birombe by'amabuye y'agaciro bitabiriye ku bwinshi ibirori by'umunsi mpuzamahanga wo kurwanya SIDA wizihirijwe mu murenge wa Musha ku bufatanye bw'Akarere ka Rwamagana n'umuryango, AIDS HealthCare Foundation (AHF Rwanda).

Abakora mu birombe basabye ko hongerwa imbaraga mu kubagezaho serivisi zo kwirinda virusi itera SIDA, cyanye cyane udukingirizo kuko kutatubona hafi bishobora gutuma bamwe muri bagenzi babo bishora mu gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye bikabaviramo ibyago byo kwandura.

Umwe muri bo twise Alice utifuje ko dutangaza amazinaye avuga ko byabagoraga kubona udukingirizo, none ubu bakaba bashimira cyane umuryango AHF-Rwanda watubegereje kandi bakazajya batubona k ubuntu bidusanze mu dusanduku twabugenewe twashyizwe mu kigo cyabo aricyo PILAN.
Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye ibirori by'uyu munsi Umuyobozi wa AHF Rwanda, Dr Rangira Lambert, yavuze ko bibanze kuri uwo murenge kuko ubarizwamo urubyiruko rwinshi, harimo n'abakora mu birombe kandi imibare ikaba igaragaza ko rwugarijwe.
Ati 'Twabonye imibare igaragaza ko ubwandu bushya buri kugaragara cyane mu rubyiruko by'umwihariko mu b'igitsina gore bari hagati y'imyaka 15 na 24, turashishikariza urubyiruko gukomeza ingamba zo kwirinda.'

Dr.Rangira Lambert umuyobozi wa AHF-Rwanda

Mbonyumuvunyi Radjab, Umuyobozi w'akarere ka Rwamagana, yasabye ko hongerwa imbaraga mu bukangurambaga cyane cyane mu rubyiruko ndetse no kubegereza serivisi zo kwirinda SIDA harimo udukingirizo no kwipimisha ku bushake kugira ngo bamenye uko bahagaze bityo barusheho kwirinda.

Ati 'Turasaba imiryango itandukanye gukomeza gufatanya mu bukangurambaga kugira ngo abantu bamenye ko Sida ikiriho n'ubufasha mu bijyanye no kwirinda harimo no gukwirakwiza udukingirizo ahahurira urubyiruko ndetse no gukomeza gukurikirana no kwita ku bafite Virusi itera SIDA.'
Yasoje ashimira abafatanyabikorwa b'Akarere ka Rwamagana barimo AHF-Rwanda batadohoka mu rugamba rwo kurwanya Virusi itera SIDA.

Imibare yo mu 2019 igaragaza ko ubwandu bwa virusi itera sida mu Rwanda bumaze igihe kuri 3%, ariko ubu byatangiye guhinduka, kuko mu bantu bafite imyaka 15-49 igipimo cya virusi itera Sida cyari kigeze kuri 2.6%.
Nko ku bari munsi y'imyaka 15 bo bari munsi ya 1%, kugeza ku myaka 49 ni 2.5%, naho hejuru y'imyaka 49 ni 3%, hejuru y'imyaka 60 bikaba 8%.

The post Rwamagana: abakora mu birombe by'amabuye y'agaciro mu rugamba rwo guhangana na Virusi itera SIDA appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/rwamagana-abakora-mu-birombe-byamabuye-yagaciro-mu-rugamba-rwo-guhangana-na-virusi-itera-sida/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=rwamagana-abakora-mu-birombe-byamabuye-yagaciro-mu-rugamba-rwo-guhangana-na-virusi-itera-sida

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)