Gakire wabaga muri Guverinoma ya Padiri Nahimana afungiwe I Mageragere #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bwana Fidele Gakire wabaga muri Guverinoma ya Nahimana Thomas nka Minisitiri w'abakozi, afungiye Mageragere azira gukoresha impapuro mpimbano.

Urwego rw'u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS) rwemeje ko Uzabakiriho Fidèle Gakire wahoze mu itangazamakuru Rwanda afungiwe muri gereza ya Nyarugenge iri i Mageragere, akurikiranyweho ibyaha byo gukoresha impapuro mpimbano.

IGIHE dukesha iyi nkuru cyanditse ko afunzwe kuva 24/10/2022 mu gihe abakoranaga bya hafi nawe bari bamaze iminsi ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko yabuze.

Uyu mugabo yaje kuva mu Rwanda yerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, agezeyo atangaza ko yinjiye muri politiki,akorana n'abarimo Padiri Thomas Nahimana muri politiki y'abarwanya leta y'u Rwanda.

Ubwo yari agikora itangazamakuru, Gakire yayoboraga ikinyamakuru Ishema, cyari gifite n'umuyoboro wa YouTube wiswe ISHEMA TV.

Bamwe mu barwanya Leta y'u Rwanda bakorera mu mahanga bamaze iminsi bavuga ko batakimuca iryera ndetse ko babajije i New York aho yari atuye ariko bagaheba



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/gakire-wabaga-muri-guverinoma-ya-padiri-nahimana-afungiwe-i-mageragere

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)