RBC FC yegukanye igikombe cy'imikino y'abakoz... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 5 nibwo mu Rwanda hashojwe imikino y'abakozi mu byiciro bitandukanye, mu bagabo n'abagore. Usibye imwe mu mikino ya nyuma yari yarabaye nka Volleyball, kuri uyu wa Gatandatu hakinwe imikino ya nyuma muri Basketball ndetse no mu mupira w'amaguru.

Umukino wari utegerejwe na benshi wabereye kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo uhuza ikigo cy'igihugu gishinzwe ubuzima RBC ari nabo baterankunga bakuru b'iri rushanwa, bacakirana na Rwandair FC imenyereye aya marushanwa.
Uyu mukino igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa, gusa RBC FC ikaba yari yabonye uburyo bwinshi bw'igitego ariko ikinanirwa.

Abakinnyi RBC FC yabanje mu kibuga

Mu gice cya kabiri amakipe yagarutse mu kibuga agomba gushaka igitego, bakanga bakajya muri penariti ako kanya. Ubwo Umusifuzi yatangizaga igice cya kabiri, ni nako imvura yahise yiroha mu kibuga abakinnyi batangira kugorwa n'ubunyereri.

Ku munota wa 54 Rwandair FC yabonye igitego ku mupira mwiza wari utanzwe na Bonane Jean d'Amour, maze Habiyaremye Jean Claude  acunga umunyezamu wa RBC wari uhagaze nabi umupira awutereka mu rushundura. Umukino wahise utangira gushyuha, umutoza wungirije wa RBC Ndoli Jean Claude atangira gukora impinduka. 

Abakinnyi Rwandair FC yabanje mu kibuga

Nyuma y'iminota 10 gusa ku munota wa 64 RBC yaje kubona igitego cyo kwishyura, cyatsinzwe na Byamungu Abbas Cédric. Umukino wenda kurangira, ku munota wa 84 Dr Nyakarundi Jean Pierre yaje gutsindira RBC igitego cya Kabiri cyahise kibahesha igikombe cya shampiyona, Rwandair FC iba itsindiwe ku mukino wa nyuma inshuro ya kabiri yikurikiranya.

Indi mikino yabaye

Muri Basketball mu bigo bifite abakozi 100 kuzamura, Rwandair BBC yegukanye igikombe itsinze WASAC BBC ku mukino wa nyuma ku manota 70-47.

Muri Basketball y'ibigo byigenga, STECOL yari nshya muri iyi shampiyona, yegukanye igikombe itsinze Bank y'Abaturage (BPR) ku manota 71-61.

STECOL ikinira i Masoro, yegukanye igikombe muri Basketball ku nshuro ya mbere yari yitabiriye iyi mikino 

Mu mupira w'amaguru mu Cyiciro cy'ibigo bifite abakozi bari munsi y'100, RISA FC yegukanye igikombe itsinze RMB FC ibitego 4-0 mu mukino wabereye kuri Stade Mumena.

Muri Basketball mu Cyiciro cy'ibigo bifite abakozi 100 kuzamura, hari umukino wa IPRC-Kigali na Primature utarakinwa kuko ikigo cya IPRC cyari cyafunzwe kubere iperereza kiri gukorwaho, ariko uyu mukino uzakinwa mu minsi ya vuba. 

BK yegukanye igikombe mu mupira w'amaguru mu bigo byigenga itsinze SKOL FC

Muri Volleyball y'ibigo bifite abakozi bari munsi y'100, Primature yegukanye igikombe itsinze Minisports ku mukino wa nyuma.

Mu cyiciro cy'abagore muri Basketball, REG yegukanye igikombe itsinze RSSB, mu gihe muri Volleyball cyegukanywe na RRA yatsindiye ku mukino wa nyuma MOD.

"Ku bwanjye navuga ko ariyo shampiyona yagenze neza mu mateka y'iyi mikino." Mpamo Thierry Tigos, umuyobozi w'imikino y'abakozi aganira n'itangazamakuru. 

RBC FC yari yamanukanye abafana b'abahashyi biganjemo aba Rayon 

"Ni imikino yamaze igihe kirere kuko yatangiye muri Werurwe uyu mwaka. N'ubwo yamaze igihe kirekire ariko twagize amahirwe tubona abaterankunga, ni ibintu bitari bisanzwe. Nk'ubu murebye nk'uyu mukino wa nyuma abafana bari bahari ihangana amakipe yari afite, muri rusange navuga ko uyu mwaka w'imikino ari uwo kwishimira."

Iyi mikino y'abakozi yatangiye gukinwa bwa mbere mu 1999, gusa ikaba yarahuzaga abakozi bo muri Kigali gusa. Mu 2014 iyi mikino yaje kuvugururwa itangira kujya yitabirwa n'abakozi bo mu gihugu cyose.

Amakipe yatwaye ibikombe azahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika ihuza abakozi ku rwego mpuzamahanga izabera muri Gambia umwaka utaha. 

Abafana batandukanye bari bahabaye 

RBC FC bishimira igikombe begukanye 





Source : https://inyarwanda.com/inkuru/122596/rbc-fc-yegukanye-igikombe-cyimikino-yabakozi-itsinze-rwandair-fc-122596.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)