Hamenyekanye umukino wa mbere Salima Mukansanga azasifura mu gikombe cy'isi 2022 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunyarwandakazi Salima Mukansanga azaba ari umusifuzi wa 4 mu mukino w'Igikombe cy'Isi wo kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Ugushyingo 2022,ubwo Ubufaransa buraba buhanganye na Australia.

Uyu mukino wo mu itsinda D uzakinwa saa tatu z'ijoro aho umusifuzi mukuru azaba ari Victor Gomes ukomoka muri Afurika y'Epfo wanasifuye umukino wa nyuma w'igikombe cya Afurika giheruka.

Azaba yungirijwe na mugenzi we Zakhele Siwela hanyuma undi musifuzi wo ku ruhande azaba ari umunya Lesotho, Souru Phatsoane.

Mukansanga azaba asimbuza ndetse akurikirana uko umukino uhagaze n'imyitwarire y'aba basifuzi bose.

Mu 2007 ni bwo Mukansanga yatangiye gusifura nk'umusifuzi wemewe na FERWAFA.

Mu 2012, Abanyarwandakazi babaye abasifuzi mpuzamahanga ba FIFA ari batanu, abo hagati babiri barimo na Mukansanga, abandi batatu ari abo ku mpande. Icyo gihe batangiye kubona imikino mpuzamahanga itandukanye.

Ku rwego mpuzamahanga, Mukansanga yatangiye afite inshingano z'umusifuzi wa kane ndetse byasabye gutegereza imyaka ibiri kugira ngo asifure hagati ubwo Zambia yakinaga naTanzania mu 2014 mu gushaka itike y'Igikombe cya Afurika, ari bwo yitwaye neza bikamufungurira amarembo ku ruhando mpuzamahanga.

Guhera icyo gihe, yatangiye gusifura amarushanwa atandukanye arimo All Africa Games ya 2015 i Brazzaville na CECAFA y'abagore ya 2015 yabereye i Jinja muri Uganda.

Kwitwara neza mu marushanwa atandukanye byatumye Mukansanga Salma agirirwa icyizere cyo kuba mu basifuzi bayoboye Igikombe cya Afurika cy'Abagore cyabereye muri Cameroun mu 2016.

Mu 2018 yasifuye mu Gikombe cy'Isi cy'Abangavu batarengeje imyaka 17 cyabereye muri Uruguay. Harimo n'umukino wa ¼ wahuje u Budage na Canada.

Mu 2019, yasifuye Igikombe cy'Isi cy'Abagore cyabereye mu Bufaransa hagati ya tariki ya 7 Kamena n'iya 7 Nyakanga, ahava ajya mu Gikombe cya Afurika cy'Abagabo batarengeje imyaka 23 cyabereye mu Misiri mu Ugushyingo.

Ku mukino Afurika y'Epfo yanganyijemo na Zambia ubusa ku busa muri iki Gikombe cya Afurika cy'Abatarengeje imyaka 23, Mukansanga Salma yakoze amateka yo kuba umugore wa mbere wasifuye iri rushanwa ry'abagabo.

Mu mwaka ushize wa 2021, yakoze amateka yo kuba Umunyarwandakazi wa mbere wasifuye Imikino Olempike, ahereye ku wahuje Ikipe y'Ubwami bw'u Bwongereza na Chili i Tokyo.

Nyuma yo gusifura CAN, Mukansanga Salima yatoranyijwe mu bagore 3 bagomga gusifura igikombe cy'isi cy'abagabo muri Qatar ndetse ahanze amaso mu Gikombe cy'Isi cy'Abagore kizabera muri Nouvelle-Zélande mu 2023.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/hamenyekanye-umukino-wa-mbere-salima-mukansanga-azasifura-mu-gikombe-cy-isi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)